Mariko 6,1-6

IVANJILI YA MARIKO 6,1-6

Muri icyo gihe Yezu ajya mu karere k’iwabo, abigishwa be baramukurikira. lsabato igeze atangira kwigishiriza mu isengero. Abenshi ngo bamwumve baratangara cyane bati «Biriya avuga byose abikura he? Buriya buhanga afite na biriya bitangaza akora, abikomora he? Uriya si wa mubaji tuzi mwene Mariya ; akaba umuvandimwe wa Yakobo na Yozefu, na Yuda na Simoni? Na bashiki be ntitubatunze?» Ibyo bibabera intandaro yo kumwanga. Yezu arababwira ati «Nta handi umuhanuzi asuzugurwa uretse mu gihugu cye, muri bene wabo no mu rugo iwabo.» Ntiyashobora kuhakorera igitangaza na kimwe, uretse gukiza abarwayi bakeya abaramburiraho ibiganza. Maze atangazwa no kutemera kwabo. Yazengurukaga insinsiro zihegereye yigisha.