Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 8,27-35

Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 8,27-35

Muri icyo gihe, Yezu ajyana n’abigishwa be agana mu nsisiro za Kayizareya ya Filipo. Bakiri mu nzira abaza abigishwa be ati «Abantu bavuga ko ndi nde?» Baramusubiza bati «Ngo uri Yohani Batisita, abandi ngo uri Eliya; naho abandi ngo uri umwe mu bahanuzi.» Ati «Mwebwe se muvuga ko ndi nde?» Petero aramusubiza ati «Uri Kristu.» Nuko Yezu arabihanangiriza ngo ntibagire uwo babibwira. Nuko atangira kubigisha ko Umwana w’umuntu agomba kuzababara cyane, agacibwa n’abakuru b’imiryango, n’abaherezabitambo bakuru, n’abigishamategeko, akicwa ariko akazazuka nyuma y’iminsi itatu. Ibyo yabibabwiye akomeje. Nuko Petero aramwihugikana atangira kumutonganya. We ariko arahindukira maze areba abigishwa be, acyaha Petero amubwira ati «Hoshi mva iruhande, Sekibi! Kuko ibitekerezo byawe bitavuye ku Mana, ahubwo ku bantu!» Nuko ahamagara rubanda hamwe n’abigishwa be, arababwira ati «Niba hari ushaka kunkurikira yiyibagirwe ubwe, aheke umusaraba we maze ankurikire! Kuko uzashaka gukiza ubugingo bwe azabubura, naho uzahara ubugingo bwe kubera jyewe n’Inkuru Nziza, azabukiza.»