Mariko 9,2-10

IVANJILI YA MARIKO 9,2-10

Hashize iminsi itandatu, Yezu ajyana na Petero, na Yakobo, na Yohani ukwabo mu mpinga y’umusozi muremure. Nuko yihindura ukundi mu maso yabo. Imyambaro ye irererana, irabengerana bitambutse kure uburyo umumeshi wo ku isi yashobora kuyeza. Ubwo Eliya arababonekera hamwe na Musa, baganira na Yezu. Petero ni ko guterura abwira Yezu ati “Mwigisha, kwibera hano nta ko bisa; reka tuhace ibiraro bitatu, kimwe cyawe, ikindi cya Musa, n’ikindi cya Eliya.” Yari yabuze icyo avuga, kuko bari bahiye ubwoba. Nuko igicucu kirabatwikira, maze muri icyo gicu haturukamo ijwi riti “Uyu ni umwana wanjye nkunda cyane, nimumwumve!” Aho kanya, barebye hirya no hino, ntibagira undi wundi bongera kubona, uretse Yezu wenyine wari kumwe na bo. Mu gihe bamanukaga umusozi, Yezu abategeka kutazagira uwo batekerereza ibyo bari bamaze kubona, kugeza igihe Umwana w’umuntu azaba amaze kuzuka mu bapfuye. Bakomeza kuzirikana iryo jambo, ariko bakabazanya bati “Kuzuka mu bapfuye bivuga iki?”