Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 9,30-37

Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 9,30-37

Bavuye aho ngaho, bambukiranya Galileya, ariko Yezu ntiyashakaga ko babimenya. Yigishaga abigishwa be, ababwira ati “Umwana w’umuntu agiye gushyirwa mu maboko y’abantu, bakazamwica, ariko yamara gupfa, akazazuka ku munsi wa gatatu.” Iryo jambo ariko ntibaryumva, batinya no kumubaza. Nuko bagera i Kafarinawumu. Bari mu nzu, Yezu arababaza ati “Mu nzira mwajyaga impaka z’iki?” Baraceceka, kuko mu nzira bagiye impaka zo kumenya umukuru muri bo. Amaze kwicara, ahamagara ba Cumi na babiri, arababwira ati “Ushaka kuba uwa mbere, azigire uwa nyuma muri bose, abe n’umugaragu wa bose.” Nuko afata umwana, amuhagarika hagati yabo, aramuhobera, arababwira ati “Umuntu wese wakira umwana nk’uyu nguyu, ari jye abigirira, ni jye aba yakiriye. Kandi unyakira wese, si jyewe aba yakiriye, ahubwo aba yakiriye Uwantumye.”