IVANJILI YA MATAYO 10,1-7
Muri icyo gihe, Yezu ahamagara abigishwa be cumi na babiri, abaha ububasha bwo kuganza roho mbi no kuzirukana, n’ubwo gukiza icyitwa indwara n’icyitwa ubumuga cyose. Dore amazina y’izo ntumwa cumi n’ebyiri: uwa mbere ni Simoni witwa Petero, na Andereya murumuna we; Yakobo mwene Zebedeyi, na Yohani murumuna we; Filipo na Baritolomayo, Tomasi na Matayo umusoresha; Yakobo mwene Alufeyi na Tadeyo; Simoni w’i Kana, na Yuda Isikariyoti wa wundi wamugambaniye. Abo cumi na babiri Yezu abohereza mu butumwa, kandi abihanangiriza agira ati “Ntimwerekeze mu karere k’abanyamahanga kandi ntimwinjire mu migi y’Abanyasamariya; ahubwo musange intama zazimiye z’umuryango wa Israheli. Aho munyura muvuge ko Ingoma y’ijuru yegereje.”