Matayo 10,7-15

IVANJILI YA MATAYO 10,7-15

Muri icyo gihe, Yezu yabwiye intumwa ze cumi n’ebyiri ati “Aho munyura, muvuge ko Ingoma y’ijuru yegereje. Mukize abarwayi, muzure abapfuye, ababembe mubakize, mwirukane roho mbi. Mwahawe ku buntu, mutange ku buntu. Ntimwitwaze zahabu, feza cyangwa ibiceri mu mikandara yanyu; ntimujyane kandi uruhago rw’urugendo, amakanzu abiri cyangwa inkweto, habe n’inkoni, kuko umukozi akwiye ifunguro. Aho mugeze mu mugi cyangwa mu rusisiro, mujye mubaririza umuntu ukwiriye kubakira, maze mugume iwe kugeza igihe muzagendera. Nimugera iwe mumwifurize amahoro. Niba urwo rugo ruyakwiye, amahoro yanyu azarutahemo; niba rutayakwiye, amahoro yanyu azabagarukira. Nibanga kubakira no kumva amagambo yanyu, muve muri urwo rugo cyangwa muri uwo mugi, mukunguta umukungugu wo ku birenge byanyu. Ndababwita ukuri : ku munsi w’urubanza, Sodoma na Gomora bizadohorerwa kurusha uwo mugi.”