IVANJILI YA MATAYO 11,20-24
Muri icyo gihe, Yezu atangira gutonganya imigi yabonye ibitangaza bye byinshi ikarenga ntiyihane, avuga ati “Iyimbire Korazini ! Iyimbire Betsayida ! Kuko ibitangaza byabakorewemo, iyo bikorerwa muri Tiri no muri Sidoni, baba barisubiyeho kuva kera bakambara ibigunira, bakisiga ivu. Ni cyo gituma mbibabwiye : ku munsi w’urubanza muzahanwa kurusha Tiri na Sidoni. Naho wowe Kafarinawumu, ubona ko uzakuzwa kugera mu bicu ? Uzarohwa mu kuzimu. Kuko ibitangaza byagukorewemo, iyo bikorerwa muri Sodoma, iba ikiriho n’ubu. Ni cyo gituma ku munsi w’urubanza, uzahanwa kurusha igihugu cya Sodoma.