Matayo 11,25-27

IVANJILI YA MATAYO 11,25-27

Muri icyo gihe, Yezu aravuga ati “Dawe, Mutegetsi w’ijuru n’isi, ngushimiye ko ibyo wabihishe abanyabwenge n’abahanga, ukabihishurira abaciye bugufi. Koko Dawe, ni ko wabyishakiye. Byose nabyeguriwe na Data, kandi nta we uzi Mwana keretse Data, nta n’uzi Data keretse Mwana n’uwo Mwana ashatse kumuhishurira.”