IVANJILI YA MATAYO 11,28-30
Muri icyo gihe, Yezu aravuga ati “Nimungane mwese abarushye n’abaremerewe, jye nzabaruhura. Nimwikorere umutwaro wanjye kandi mundebereho, kuko ngira umutima ugwa neza kandi nkoroshya; muzamererwa neza mu mitima yanyu. Koko rero umutwaro wanjye uroroshye, n’ibyo mbakorera ntibiremereye.”