Matayo 12,38-42

IVANJILI YA MATAYO 12, 38-42

Muri icyo gihe, bamwe mu bigishamategeko no mu Bafarizayi baraterura babwira Yezu bati “Mwigisha,, turifuza kubona ukora igitangaza.” Arabasubiza ati “Iyi nkoko mbi kandi y’abahemu irashaka ikimenyetso ! Nta kindi kimenyetso izahabwa atari icy’umuhanuzi Yonasi. Nk’uko Yonasi yamaze mu nda y’igifi iminsi itatu n’amajoro atatu, ni na ko Umwana w’umuntu azamara mu nda y’isi iminsi itatu n’amajoro atatu. Ku munsi w’urubanza, Abanyaninivi bazahagurukira ab’iyi ngoma maze babatsinde,  kuko bo bumvise inyigisho za Yonasi maze bakisubiraho, kandi hano hari uruta Yonasi! Umwamikazi w’igihugu cy’epfo azahagurukira ab’iyi ngoma kuri uwo munsi w’urubanza, maze abatsinde, kuko yaturutse iyo gihera aje kumva ubuhanga bwa Salomoni, kandi hano hari uruta Salomoni.”