Matayo 12,46-50

IVANJILI YA MATAYO 12,46-50

Muri icyo gihe, Yezu akibwira rubanda, nyina n’abavandimwe be baba bari hanze bashaka kugira icyo bamubwira. (Nuko umuntu aramubwira ati “Dore nyoko n’abavandimwe bawe bahagaze hanze, barashaka ko muvugana.”) Yezu asubiza uwari ubimubwiye ati “Mama ni nde, n’abavandimwe banjye ni ba nde?” Nuko arambura ukuboko yerekeje ku bigishwa be ati “Dore Mama n’abavandimwe banjye! Kuko ukora icyo Data wo mu ijuru ashaka wese, ni we muvandimwe wanjye, na mushiki wanjye, na mama.”