Catégories
Icyumweru cya 17 gisanzwe, Umwaka B Ivanjili UMWAKA B

Matayo 13,44-46

IVANJILI YA MATAYO 13,44-46

Muri icyo gihe, Yezu acira rubanda iyi migani ati “Ingoma y’ijuru imeze nk’ikintu cy’agaciro gakomeye gihishe mu murima; umuntu iyo akiguyeho yongera kugihisha, akagenda yishimye, agatanga ibyo atunze byose akagura uwo murima. “Byongeye kandi, Ingoma y’ijuru imeze nk’umucuruzi washakashakaga amasaro meza. Yabona isaro rimwe ry’agaciro kanini, akagenda akagurisha ibyo atunze byose, maze akarigura.”