Isomo: Matayo 13,54-58

IVANJILI YA MATAYO 13,54-58

Muri icyo gihe, Yezu ajya mu karere k’iwabo ahigishiriza abantu mu isengero ryabo, bituma batangara bavuga bati «Ubu buhanga n’ubu bubasha bwinshi abikomora he? Uriya si umwana wa wa mubaji? Nyina ntiyitwa Mariya? Abavandimwe be si Yakobo, Yozefu, Simoni na Yuda? Bashiki be bose ntiduturanye? None se biriya abikomora he?» Nuko abatera imbogamizi. Yezu ni ko kubabwira ati “Koko nta handi umuhanuzi asuzugurirwa keretse mu gihugu cye no muri bene wabo.” Nuko ava aho ntiyahakorera ibitangaza byinshi, abitewe n’ukutemera kwabo.