Matayo 14,22-36

IVANJILI YA MATAYO 14,22-36

Muri icyo gihe, Yezu amaze kugaburira imbaga mu butayu, ategeka abigishwa be kujya mu bwato no kumutanga hakurya, igihe agisezerera rubanda. Amaze kubasezerera, azamuka umusozi kugira ngo asengere ahiherereye. Umugoroba ukuba ari wenyine. Naho ubwato bwari bugeze kure y’inkombe, buhungabanywa n’imivumba kuko umuyaga wabuturukaga imbere. Nuko bujya gucya, aza abasanga agenda hejuru y’inyanja. Abigishwa babonye agenda hejuru y’inyanja bakuka umutima bati «Ni baringa!» Bashya ubwoba ni ko kuvuza induru. Ako kanya Yezu arababwira ati « Nimuhumure ni jye; mwigira ubwoba!» Petero ni ko kumusubiza ati «Nyagasani, niba ari wowe tegeka ko ngusanga ngenda ku mazi.» Yezu ati «Ngwino.» Nuko Petero ava mu bwato agenda ku mazi asanga Yezu. Ariko abonye ko umuyaga uteye inkeke, agira ubwoba atangira kurohama, nuko atera hejuru ati «Nyagasani, nkiza!» Ako kanya Yezu arambura ukuboko, aramusingira ati «Wa mwemera gato we, ni iki cyatumye ushidikanya?» Nuko ageze mu bwato umuyaga urahosha. Abari mu bwato bamupfukamira bavuga bati «Koko uri Umwana w’Imana!» Bamaze kwambuka bagera mu karere ka Genezareti. Abantu baho bamumenye bakwiza inkuru muri ako karere kose; ni ko kumuzanira abarwayi babo bose. Baramwinginga ngo abareke bakore ku ncunda z’igishura cye gusa, nuko abazikozeho bose bagakira.