Matayo 15,21-28

IVANJILI YA MATAYO 15,21-28

Muri icyo gihe, Yezu yerekeza mu karere k’i Tiri n’i Sidoni. Nuko umukanahanikazi ava ku nkiko z’icyo gihugu, atera hejuru ati “Mbabarira Nyagasani, Mwana wa Dawudi! Umukobwa wanjye yashegeshwe na roho mbi!” Ariko Yezu ntiyagira icyo amusubiza. Nuko abigishwa baramwegera, baramwinginga bati “Mwirukane kuko adusakuza inyuma.” Ariko we arabasubiza ati “Nta handi noherejwe, kereka mu ntama zazimiye zo mu muryango wa Israheli.” Ariko uwo mugore aramwegera, aramupfukamira avuga ati “Nyagasani, ntabara!” Aramusubiza ati “Ntibikwiye gufata umugati w’abana ngo uwujugunyire ibibwana.” Umugore na we ati “Ni koko Nyagasani, ariko n’ibibwana birya utuvungukira tugwa aho ba shebuja bafunguriye.” Nuko Yezu aramusubiza ati “Wa mugore we, ukwemera kwawe kurakomeye; nibikumerere uko ubishaka!” Ako kanya umukobwa we arakira.