IVANJILI YA MATAYO 19,23-30
Nuko Yezu abwira abigishwa be ati “Ndababwira ukuri: kwinjira mu Ngoma y’ijuru biraruhije ku mukungu! Koko nongere mbibabwire: byoroheye ingamiya guca mu mwenge w’urushinge kurusha uko byoroheye umukungu kwinjira mu Ngoma y’ijuru.” Abigishwa bumvise ayo magambo, baratangara cyane, barabaza bati “Ni nde ubasha kurokoka?” Yezu arabitegereza maze arababwira ati “Ku bantu ntibishoboka, ariko ku Mana byose birashoboka.” Nuko Petero araterura, aramubwira ati “Nkatwe twaretse byose tukagukurikira, tuzamera dute?” Yezu arabasubiza ati “Ndababwira ukuri: mwebwe mwankurikiye, igihe byose bizavugururwa, igihe Umwana w’umuntu azab aganje ku ntebe ye y’ikuzo, namwe muzicara ku ntebe cumi n’ebyiri mutegeke imiryango cumi n’ibiri ya Israheli; n’umuntu wese uzaba yararetse amazu, cyangwa abavandimwe be, cyangwa bashiki be, cyangwa se, cyangwa nyina, cyangwa abana, cyangwa isambu ye, abitewe n’izina ryanjye, azabisubizwa incuro ijana kandi azatunga ubugingo bw’iteka. Abenshi mu ba mbere bazaba aba nyuma, n’abenshi mu ba nyuma bazaba aba mbere.