Matayo 20,1-16a

IVANJILI YA MATAYO 20,1-16a

Ingoma y’ijuru imeze nka nyir’umurima wazindutse mu museke, kugira ngo ararike abamukorera mu mizabibu. Amaze gusezerana n’abakozi idenari imwe ku munsi, abohereza mu mizabibu ye. Ngo asohoke nko ku isaha ya gatatu, abona abandi bandagaye ku kibuga. Arababwira ati ‘Namwe nimujye mu mizabibu yanjye, ndi bubahe igihembo gikwiye.’ Maze bajyayo. Yongeye gusohoka ahagana ku isaha ya gatandatu, n’ahagana ku isaha ya cyenda, abigenza kwa kundi. Yongera kugenda ku isaha ya cumi n’imwe, abona n’abandi bahagaze, arababwira ati ‘ Ni iki gituma mwahagaze aha ngaha umunsi wose nta cyo mukora?’ Baramusubiza bati ‘Ni uko ntawaturaritse.’ Arababwira ati ‘Namwe nimujye mu mizabibu yanjye.’ Bugorobye, nyir’imizabibu abwira umuhingisha, ati ‘Hamagara abakozi, ubahe igihembo cyabo, uhere ku baje nyuma, uheruke abaje mbere.’ Nuko rero abo ku isaha ya cumi n’imwe baraza, maze buri muntu ahabwa ahabwa idenari. Aba mbere baza batekereza ko bari burengerezweho; na bo ariko buri muntu ahabwa idenari imwe. Bayakira binubira nyir’umurima, bati ‘Abaje nyuma bakoze isaha imwe gusa, ubagiriye nka twe twahanganye n’umunsi wose n’izuba.’ We rero asubiza umwe muri bo, ati ‘Mugenzi wanjye, ntacyo nkurenganyijeho; si idenari imwe twasezeranye? Fata ikiri icyawe, maze wigendere. Jye nshatse guha uwa nyuma nk’icyo nguhaye. Sinshobora se kugenza uko nshaka mu byanjye? Cyangwa se undebye nabi kuko ngize neza? Nguko uko aba nyuma bazaba aba mbere, n’aba mbere bakazaba aba nyuma.”