Matayo 23,23-26

Ivanjili ya Matayo 23,23-26

Muri icyo gihe, Yezu aravuga ati «Nimwiyimbire, bigishamategeko n’Abafarizayi b’indyarya, mwe mutanga igice cya cumi cy’isogi, n’icy’imbwija, n’icy’inyabutongo, mwirengagije ingingo zikomeye z’amategeko: ubutabera, imbabazi no kutaryarya. Ngibyo ibyo mwagombaga gutunganya mutirengagije n’ibindi! Mwa bayobozi mwahumye mwe, muminina umubu ariko  mukamira bunguri ingamiya! Nimwiyimbire, bigishamategeko n’Abafarizayi b’indyarya, mwe musukura inkongoro nimbehe inyuma gusa, naho imbere huzuye ubwambuzi n’ingeso mbi. Mufarizayi w’impumyi! Banza usukure inkongoro imbere, n’inyuma habonereho kuba hasukuye.»