Matayo 24,42-51

Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 24,42-51

Muri icyo gihe, Yezu yabwiraga abigishwa be iby’ihindukira rye agira ati “Nuko rero murabe maso, kuko mutazi umunsi Umwami wanyu azaziraho. Murabizi: iyaba nyir’urugo yamenyaga igihe cy’ijoro umujura azaziraho, yabaye maso maze ntareke bamupfumurira inzu. Namwe rero nimube maso, kuko Umwana w’umuntu azaza igihe mudakeka. Mubirebye, ni nde mugaragu w’indahemuka kandi uzi ubwenge, atari uwo shebuja yemeye ushinga abo mu rugo rwe, kugira ngo ajye abaha igaburo ryabo ku gihe gikwiye? Hahirwa uwo mugaragu, shebuja azagaruka agasanga agenza atyo! Ndababwira ukuri: azamushinga ibyo atunze byose. Naho niba ari umugaragu mubi wibwira ati ‘Databuja aratinze’, maze agatangira gukubita bagenzi be, akarya, akanywa hamwe n’abasinzi, shebuja azaza umunsi atamwitezeho no ku isaha atazi, amwirukane, amuherereze mu gice cy’indyarya: aho azaririra kandi agahekenya amenyo.”