Matayo 25,1-13

Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 25,1-13

Muri icyo gihe, Yezu yabwiraga abigishwa be iby’ihindukira rye, maze abacira uyu mugani ati “Ingoma y’ijuru izagereranywa n’abakobwa cumi bafashe amatara yabo, bajya gusanganira umukwe. Batanu muri bo bari abapfayongo, abandi batanu ari abanyamutima. Abakobwa b’abapfayongo bafata amatara yabo, ariko ntibajyana amavuta yo kongeramo; naho abanyamutima bafata amatara hamwe n’amavuta mu tweso. Nuko rero umukwe atinze barahunyiza, bose barasinzira. Ariko mu gicuku akamu karavuga ngo ‘Dore umukwe araje, nimujye kumusanganira!’ Nuko ba bakobwa bose barabaduka, batunganya amatara yabo. Ab’abapfayongo babwira ab’abanyamutima bati ‘Nimuduhe ku mavuta yanyu, kuko amatara yacu agiye kuzima.’ Ariko abanyamutima barabasubiza bati ‘Ahubwo nimugane abacuruzi mwigurire, tutavaho tubura aduhagije twese.’ Igihe bagiye kuyagura umukwe aba araje; abiteguye binjirana na we mu nzu y’ubukwe, nuko umuryango urakingwa. Hanyuma ba bakobwa bandi baraza, barahamagara bati ‘Nyagasani, Nyagasani, dukingurire!’ We rero arababwira ati ‘Ndababwira ukuri: simbazi!’ Nuko rero murabe maso, kuko mutazi umunsi n’isaha.”