Matayo 25,14-30

Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 25,14-30

Muri icyo gihe, Yezu yabwiraga abigishwa be iby’ihindukira rye, maze abacira uyu mugani ati “Bizamera nk’umuntu wari ugiye kujya mu rugendo, agahamagara abagaragu be, akababitsa ibintu bye. Umwe amuha amatalenta atanu, undi abiri, undi imwe, umuntu wese ku rugero rw’icyo ashoboye, hanyuma aragenda. Ako kanya uwari wahawe amatalenta atanu ajya kuyakoresha, maze yunguka andi atanu. Uwari wahawe abiri na we yunguka andi abiri. Naho uwari wahawe imwe, aragenda acukura umwobo mu gitaka maze ahishamo imari ya shebuja. Hashize igihe kirekire shebuja wa ba bagaragu araza, maze abamurikisha ibintu bye. Uwahawe amatalenta atanu aregera,  maze amuhereza amatalenta atanu yandi agira ati ‘Shobuja, wari wampaye amatalenta atanu, dore andi atanu nungutse.’ Shebuja aramubwira ati ‘Ni uko mugaragu mwiza kandi udahemuka, wabaye inyangamugayo mu bintu bike, nzagushinga ibisumbyeho; ngwino wishimane na shobuja!’ Uwahawe amatalenta abiri na we araza agira ati ‘Shobuja, wari wampaye amatalenta abiri, dore andi abiri nungutse.’ Shebuja aramubwira ati ‘Ni uko mugaragu mwiza kandi udahemuka, wabaye inyangamugayo mu bintu bike, nzagushinga ibisumbyeho; ngwino wishimane na shobuja!’ Haza uwahawe talenta imwe aravuga ati ‘Shobuja, nari nzi ko  uri umuntu w’umunyabugugu, usarura aho utabibye, ukanura aho utanitse. Naratinye ndagenda mpisha italenta yawe mu gitaka: dore ibiri ibyawe.’ Naho shebuja aramusubiza ati ‘Mugaragu mubi kandi w’umunebwe, wari uzi ko nsarura aho ntabibye, nkanura aho ntanitse; uba rero warabikije imari yanjye abari kunyungukira, nagaruka nkabona ibyanjye n’inyungu. Nimumwambure talenta ye maze muyihe ufite amatalenta cumi; kuko utunze bazamuha agakungahara; naho udafite na mba bazamwaka n’utwo yaganyiragaho. Naho uwo mugaragu w’imburamumaro nimumujugunye hanze, aho azaririra kandi agahekenya amenyo.’”