IVANJILI YA MATAYO 9,18-26
Igihe Yezu yari akibwira abigishwa ba Yohani, umutware aramwegera, amupfukama imbere amubwira ati “Umukobwa wanjye amaze gupfa; ngwino umuramburireho ikiganza arakira.” Yezu arahaguruka, aramukurikira n’abigishwa be. Nuko umugore wari umaze imyaka cumi n’ibiri ava amaraso, amuturuka inyuma akora ku ncunda z’igishura cye. Kuko yibwiraga ati “Mfa gusa gukora ku gishura cye ngakira!” Yezu akebutse aramurabukwa, aravuga ati “Humura mwana wanjye, ukwemera kwawe kuragukijije.” Ako kanya umugore arakira. Yezu ageze mu rugo rw’umutware abona abavuza imyironge n’abantu benshi baboroga, aravuga ati “Nimuhave, uwo mukobwa ntiyapfuye; arasinziriye.” Nuko baramuseka. Bamaze gusohora abo bantu, arinjira amufata ukuboko, maze umukobwa arahaguruka. Iyo nkuru isakara muri icyo gihugu cyose.