IVANJILI YA MATAYO 9,32-38
Muri icyo gihe, bazanira Yezu umuntu wahanzweho na roho mbi yamuteraga kuba ikiragi. Roho mbi imaze kwirukanwa, icyo kiragi kiravuga. Rubanda baratangara bati “Nta bintu nk’ibi byigeze biboneka muri Israheli!” Abafarizayi bo baravuga bati “Sekibi, umutware wa roho mbi, ni we yirukanisha roho mbi.” Yezu yazengurukaga imigi yose n’insisiro yigisha mu masengero yabo, akwiza Inkuru Nziza y’Ingoma, ari na ko akiza icyitwa indwara n’ubumuga bwose. Abonye iyo mbaga y’abantu abagirira impuhwe, kuko bari barushye kandi bameze nk’intama zitagira umushumba. Nuko abwira abigishwa be ati “Imyaka yeze ni myinshi, ariko abakozi ni bakeya; nimusabe rero Nyir’imyaka yohereze abakozi mu mirima ye.”