Mbasigiye amahoro, mbahaye amahoro yanjye.

KU WA KABIRI W’ICYUMWERU CYA GATANU CYA PASIKA

Ku wa 8 Gicurasi 2012

AMASOMO: Intu 14, 19-28; Zab 145 (144); Yh 14, 27-31ª

Inyigisho yateguwe na Padri Jérémie Habyarimana

MBASIGIYE AMAHORO, MBAHAYE AMAHORO YANJYE. ARIKO SINYABAHAYE NK’UKO ISI IYATANGA. NTIMUKUKE UMUTIMA KANDI NTIMUGIRE UBWOBA” (Yh 14, 27)

Uyu munsi Yezu araha abigishwa be amahoro ye, kuko Kubabwira iby’urupfu rwe byabakuye rwose umutima. Nubwo yanababwiraga ko azazuka. Iby’izuka ntacyo babyumvagaho. Nyuma yaho Roho wa Yezu wazutse ni we uzabafasha gucengera muri iryo banga ry’ubugingo buhoraho. Yezu rero ntabasezeranya kuzabaha amahoro ye. Ahubwo arayabaha, agira ati “mbasigiye amahoro, mbahaye amahoro yanjye.” Ariko amahoro ya Kristu nta wundi ushobora kuyatanga. Nk’uko nta wundi ushobora kuyambura uwo yayahaye. Niyo mpamvu Yezu asobanurira intumwa ze ayo mahoro uko atangwa n’ikiyaranga. Umwami w’amahoro arababwira, ati “ariko sinyabahaye nk’uko isi iyatanga. Ntimukuke umutima kandi ntimugire ubwoba.” Ayo mahoro abigishwa bahawe barayakesha urugendo Yezu yateguraga gukora kubera urukundo akunda Se n’abo yamutumyeho. Yagombaga kunyura mu mva yinjira mu Ikuzo rye. Yagombaga kubabazwa n’umugenga w’iyi si mu rugamba rwo kumunyaga abo yari yaragize ingwate (Heb 2,14-18). None n’abigishwa be uyu munsi urwo rugamba barimo bararurwana (Intu 14,22). Ariko ubwo bubabare bwa Yezu si impanuka. Yabuhisemo ku bushake. Ntiyababajwe kuko yari yarushijwe imbaraga n’umugenga w’iyi si. Umugenga w’iyi si nta bubasha na busa afite kuri Yezu. Yezu arasobanurira iryo banga abigishwa be agira, ati “Sinkivuganye namwe byinshi kuko Umugenga w’iyisi aje. Nta bushobozi amfiteho, ariko aje agira ngo isi imenye ko nkunda Data, kandi ko nkora uko Data yantegetse.”

Natwe Yezu Kristu wapfuye akazuka aje iwacu kuduha amahoro ye. Dukingure amarembo y’ingo zacu maze Yezu yinjire aduhe amahoro. Dukingure inzugi z’ibyumba byacu maze Yezu yinjire aduhe amahoro. Dufungure ingufuri y’umutima wacu maze Yezu yinjire mu buzima bwacu bwose abusenderezemo amahoro ye. Koko rero Amahoro ya Kristu turayakeneye rwose. Ayo Mahoro y’agatangaza Pawulo Intumwa atubwira agira, ati “kandi amahoro ya Kristu naganze mu mitima yanyu kuko ari yo mwahamagariwe ngo mube umubiri umwe.” (Kol 3,15) Ayo Mahoro atuma Pawulo aterwa amabuye byo gupfa ntatakaze akanyamuneza ko kwamamaza Inkuru Nziza (Isomo rya mbere ry’uyu munsi). Ayo Mahoro atuma Abakristu badahwema gusingiza Uhoraho watwigaragarije muri Kristu batitaye ku mahindura y’ibihe by’isi nk’uko Zaburi ya none igira, iti “umunwa wanjye uzavuga ibisingizo by’Uhoraho, n’ikinyamubiri cyose kizarate izina rye ritagatifu, iteka ryose rizira iherezo.” Ayo Mahoro Pawulo Intumwa atubwira ko ari Yezu Kristu ubwe utwiha kugira ngo asenyeshe Amaraso ye inzangano zinuka hagati y’abantu, “koko rero ni We mahoro yacu; Abayahudi n’abatari bo yabahurije mu muryango umwe, maze aca urwango rwabatandukanyaga, rwari rumeze nk’urukuta ruri hagati yabo. Yazanywe no kubamamazamo inkuru nziza y’amahoro, mwebwe mwari kure, kimwe n’abari hafi. Ubu rero twese uko twari amoko abiri, tumukesha guhinguka imbere y’Imana Data, tubumbwe na Roho umwe.” (Ef 2, 13-18)

Amahoro Kristu aje kuduha none ni we ubwe twakira mu Ijambo rye no mu Ukaristiya. Ni we ubwe twakira mu bo adutumaho ngo baduhe amahirwe yo gutura muri We iteka by’umwihariko abasaseridoti . Ni we ubwe twakira mu bantu bose duhura na bo bakatugirira neza cyangwa bagakenera ko tubatabara ku buryo bunyuranye. Ni we ubwe twakira igihe tugiriye imbabazi abatuzira. Ni we ubwe twakira igihe tubabarira abaduhemukiye ku buryo bwose. Twakire rero Kristu Yezu wapfuye akazuka aduhe amahoro maze na twe tuyahe abandi bose.

Yezu Kristu wapfuye akazuka naduhe rwose amahoro tubuze bityo tukayabuza n’abandi kuko umuntu atanga icyo afite. Iyo uteze amatwi ukitegereza, ubona amahoro ya Kristu tuyakeneye rwose. Dukeneye kwitwa na twe abanyahirwe Yezu atangaza agira, ati “hahirwa abatera amahoro kuko bazitwa abana b’Imana.” (Mt 5,9) Akenshi twe gutera amahane ni byo tuzi gukora. Mbega induru mu ngo! Mbega umunabi, mbega amagambo y’ubugome, mbega urugomo, mbega umushiha, mbega intonganya n’ibitutsi! Uko se ni ko duharanira amahoro ya Kristu! Mbega imvugo isesereza, mbega amagambo y’ubugambanyi no guteranya! Mbega mu maso hijimye n’ahandi hakanyaraye! Mbega amasura azira sourire (inseko iturutse ku mutima igasusurutsa mu maso)! Mbega gushinyiriza no gushinga iryinyo ku rindi, mbega kwishaririza no kwishabunga, mbega ikirungurira cy’umutima! Uko se ni ko gukwiza amahoro ya Kristu! Yezu ntaturenganye kuko ntawe utangaza utamutuyemo ngo bigire icyo bitanga. Yezu naduha amahoro tukayakira, tuzahindura isura. Kuko tuzaba twaruhutse ku mutima. Erega iyo umuntu aremerewe ku mutima, uwo mutwaro w’inabi byanze bikunze awusangira n’abandi. Iyo twabuze amahoro ku mutima tuyabuza n’abandi byanze bikunze. Dukeneye ko Kristu n’abe baduha amahoro. Turambiwe inabi duhora twukwa n’abimitse inabi mu buzima bwabo. Turambiwe ibigambo bibi bituva mu kamwa. Kristu Yezu Mahoro yacu naze ature iwacu.

Akenshi hari igihe twibaza impamvu kanaka ahora avuga nabi, mbese agabura inabi aho gutanga amahoro. Yezu aduha igisubizo agira, ati “niba mufite igiti cyiza, n’imbuto zacyo zizaba nziza; nyamara nimugira igiti kibi, n’imbuto zacyo zizaba mbi: kuko igiti kirangwa n’imbuto zacyo. Mwa nyoko mbi z’impiri mwe, mwashobora mute kuvuga amagambo meza kandi muri babi? N’ubundi akuzuye umutima gasesekara ku munwa! Umunyamico myiza avana mu mutima we ibyiza bibitsemo; n’umunyamico mibi akavana mu mutima we ibibi byawusabitse.”(Mt 12, 33-35) Amagambo mabi rero ari mu bibuza abandi amahoro. Niyo mpamvu Yezu ushaka kutugira abanyamahoro hari aho atuburira agira, ati “ndabibabwiye: ku munsi w’urubanza, abantu bazabazwa ijambo ryose ritagira aho rishingiye bazaba baravuze. Kuko amagambo yawe ari yo azatuma uba intungane, cyangwa se agatuma ucibwa.”(Mt 12, 37). Ni yo mpamvu aduhamagarana rwose urukundo ngo tuve muri ba karimí kabi, tureke kuba ba nyirantonganya , ba ntambara na ba senabi. Ahubwo tube ba rukundo, mahoro,muneza…Ducike ku muco wo gushihana, guconshomerana no gushimangiza ukuri kwacu cyangwa ikinyoma cyacu induru n’intonganya. Ahubwo tuvugishe ukuri kuje urukundo. Twihanganire abatakwakira kandi dukomeze kubabibamo amahoro kabona n’aho bo bakataza mu kutwanga no kutuvuma. Ubwo ni bwo buzima buranga abafite amahoro ya Kristu kandi bakayagabura ( Gal 5, 13-25; Mt 11, 28-31).

Bikira Mariya Umwamikazi w’Amahoro nadusabire kandi adufashe uyu munsi kwakira Yezu Kristu wapfuye akazuka uje adusanga ngo aduhe amahoro ye. Tuyakire. Nako tumwakire ni we ubwe Mahoro yacu. Maze kuva none tube abanyamahoro. Duhagarike intambara y’amagambo. Imvugo yacu kuva none yamamaze Kristu Yezu Mahoro ahoraho , agenewe abantu bose kandi agomba guhabwa abantu bose. Amahoro ya Kristu naganze inzangano, inzika n’inzigo. Amahoro ya Yezu Kristu wapfuye akazuka nahumurize abihebye, ahembure abahahamutse. Amahoro ya Kristu narimbure ku isi intambara zose z’abarwanirira insinzi y’icyaha n’icyago. Amahoro ya Kristu narengere abayoboke nyabo be, boye gucika intege ahubwo batsindishe kamere yabo Urupfu n’Izuka bye.Maze Amahoro ya Kristu yakirwe na bose kandi asakare ku isi yose ku bw’amasengesho mahire ya Bikira Mariya, Umwamikazi w’Amahoro.