Mika 2,1-5

ISOMO RYO MU GITABO CY’UMUHANUZI MIKA 2,1-5

Bariyimbire abagambirira kugira nabi, igihe baryamye bagahimbahimba igikorwa kibi, bwacya bagahita bagikora kuko bagifitiye ububasha! Bararikira imirima bakayinyaga, amazu bakayambura bene yo; nuko bagafata umugabo n’urugo rwe, bagatwara umuntu n’umurage we. Ni cyo gitumye Uhoraho avuze atya: Nanjye ngambiriye kubatera icyago mutazashobora kwigobotora, cyangwa ngo mugende mwemaraye, kuko kizaba ari igihe cy’amakuba. Uwo munsi bazabagira iciro ry’imigani, batere indirimbo y’amaganya bagira bati “Katubayeho, turarimbutse! Umugabane w’umuryango wanjye uranyazwe! Bitewe n’iki se kugira ngo nywamburwe, maze abagome bakigabanya amasambu yacu ?” Ni cyo gituma nta n’umwe muri mwe, uzongera guhabwa umunani mu ikoraniro ry’Uhoraho