Mika 6,1-4.6-8

ISOMO RYO MU GITABO CY’UMUHANUZI MIKA 6, 1-4.6-8

Nimwumve icyo Uhoraho avuze : “Haguruka uburanire imbere y’imisozi, maze utununga twumve ijwi ryawe !” Misozi, nimwumve urubanza rw’Uhoraho, namwe mfatiro zitajegajega z’isi nimutege amatwi, kuko Uhoraho afitanye urubanza n’umuryango we, akaba aburana na Israheli :“Muryango wanjye, nagutwaye iki ? Mbese icyo nakuruhijeho ni ikihe? Ngaho nsubiza ! Naba nzira se ko nakuvanye mu gihugu cya Misiri, nkakugobotora mu nzu y’uburetwa ? Cyangwa se ko nakoherereje Musa, Aroni na Miriyamu ho abayobozi ?” (Umuntu winjiye mu Ngoro arabaza ati) “Nzahingukana iki imbere y’Uhoraho, kugira ngo mpfukamire Imana yo mu ijuru ? Nzamutura se ibitambo bitwikwa, cyangwa ibimasa bimaze umwaka umwe ? Uhoraho se yakwemera amapfizi y’intama agahumbagiza, cyangwa se amavuta atemba nk’imivu ? Nzamutura se umwana wanjye w’uburiza ngo abe icyiru cy’ubugome bwanjye, cyangwa se umwana wo mu bura bwanjye, ngo abe impongano y’ibyaha byanjye bwite ?” (Nuko wa muntu ahabwa iki gisubizo) : “Mwana w’umuntu, bakumenyesheje ikiri cyiza, ari cyo Uhoraho agushakaho : nta kindi uretse kubahiriza ubutabera, gukunda ubudahemuka no kugendana n’Imana yawe mu bwiyoroshye.”