ISOMO RYO MU GITABO CY’UMUHANUZI MIKA 7, 14-15.18-20
Ragira umuryango wawe n’inkoni yawe, ari wo bushyo wahaweho umurage, busigaye ari bwonyine rwagati mu ishyamba ry’inzitane, maze burishe muri Bashani n’i Gilihadi nk’uko byahoze kera! Wongere utugaragarize ibitangaza, nk’iby’igihe utuvanye mu gihugu cya Misiri! Mbese wagereranywa n’iyihe Mana, wowe wihanganira icyaha, ukirengagiza ubugome? Urukundo ugirira udusigisigi tw’umuryango wawe rutuma udakomeza kuwurakarira, ahubwo ugashimishwa no kutugirira impuhwe. Tugaragarize bundi bushya impuhwe zawe, unyukanyuke ibicumuro byacu, kandi ibyaha byacu byose ubirohe mu nyanja! Yakobo uzamugaragarize ubudahemuka bwawe, na Abrahamu umwereke ineza yawe, nk’uko wabirahiye abasekuruza bacu kuva mu bihe bya kera.