KU WA GATATU WA PASIKA, 11 MATA 2012
AMASOMO:
1º. Intu 3, 1-10
2º. Lk 24, 13-35
MU IZINA RYA YEZU HAGURUKA
Nazirikanye amasomo y’uyu munsi, numva nabwira buri wese nti: “Mu IZINA RYA YEZU WAZUTSE haguruka. Haguruka mwana, haguruka mukobwa, haguruka musore, haguruka muntu wese ugane umukiro Imana Data Ushoborabyose yakugeneye. Itoze gukunda YEZU KRISTU. Mugire inshuti yawe y’amagara. We watsinze urupfu, ni We uzagutsindira icyagane icyo ari cyo cyose”.
Uyu munsi, igitabo cy’ibyakozwe n’intumwa kiradutekerereza uburyo Petero na we yakoze ibitangaza nk’ibyo YEZU ubwe yakoze. Kubona umuntu wavutse ari ikirema ahagurutswa na Petero byatangaje bose barumirwa. Ubusanzwe indwara umuntu avukana ni zo zigora cyane abavuzi. Guhagurutsa uwo wavutse ari ikirema byagaragaje imbaraga zidasanzwe.
YEZU WAZUTSE yahaye intumwa ze ububasha bwo gukiza bose mu Izina rye. Na n’ubu ubwo bubasha burigaragaza. Kugeza igihe azagarukira gucira imanza abazaba bakiriho n’abazaba barapfuye, abo YEZU yatoreye kwamamaza ingoma y’ijuru bazakomeza umurimo wo gukiza mu IZINA rye. Ni uko tubona ko Kiliziya itanga umukiro mu IZINA rya nyirayo YEZU KRISTU. Iyobowe na Roho Mutagatifu.
Kwakira Roho Mutagatifu bitera imbaraga zo kwamamaza Inkuru Nziza ikiza. Uwuzuye Roho Mutagatifu akora byose nk’uko YEZU yabikoze. Gukiza indwara za roho n’iz’umubiri, kwirukana roho mbi, kubohora ku ngoyi ya sekibi, ibyo byiza byose tuzagenda tubibona mu butumwa bw’intumwa n’abigishwa.
Ibyo bimenyetso byose by’ikizwa bigamije kutwereka ko YEZU KRISTU atapfuye ngo birangirire aho. Akomeje kuba rwagati muri twe. Abashinzwe kwigisha by’umwihariko iby’ubusabaniramana bakomeza kuduhamagarira kumenya ko YEZU aturimo. Batwibutsa ubutaretsa ko ari ngombwa kumwemera no kumukingurira umutima wacu.
Umuntu wemeye ko YEZU KRISTU amukoreramo yumvana ubwuzu ijambo rye. Mu gihe ba bigishwa bari bacitse intege bibwira ko ibya YEZU byarangiye. Bakomeje ariko kubisubiramo maze agira atya aba arababonekeye ariko bamumenya mu imanyura ry’umugati. Ijambo rya YEZU ritubwira ibyiza bye, ritugeza mu gutura igitambo duhererwamo ifunguro rya roho. Ni ngombwa kwibutsa ko kwitabira Ijambo ry’Imana dusoma n’ Ukarisitiya duhabwa ari byo bidukomezamo ibyishimo n’amizero yo kubaho. Ibyo byishimo tuvomamo ntibikwiye kuzimangatanywa n’icyaha. Ni yo mpamvu na none Roho Mutagatifu ahora atwibutsa intebe y’imbabazi YEZU atugaragarizamo impuhwe ze. Ababyeyi bihatira gushaka Bibiliya bakayisomera hamwe n’abana babo kandi bakajyana mu gitambo cya misa ni bo buzuza amasezerano bagiranye na YEZU igihe babatizwa. Umuntu w’urubyiruko ukururwa n’Ijambo ry’Imana aho gukururwa n’umubiri we n’abamushuka, ni we uzagera ku byiza mu buzima.
Ijambo ry’Imana n’ukarisitiya bidutera imbaraga zo guhaguruka tukava mu mwijima twaguyemo. Duhaguruka mu byaduciye intege byose tukagira amizero yo kubaho. Niba ugeze aho wumva ko byose byakurangiranye, niba wihebye, nguhamirije ko niwemera YEZU KRISTU aguhagurutsa bidatinze. Yakijije abandi. Nawe akubwiye akoresheje Kiliziya ati: “Mu IZINA rya YEZU KRISTU w’i Nazareti, haguruka ukomeze urugendo rugana ijuru”.
Dusabe imbaraga zo guhaguruka mu biturushya, twigobotore ibitugoye maze dukize benshi mu IZINA rye.
YEZU ASINGIZWE.
Padiri Cyprien Bizimana