Mbere ya byose mugirirane iteka urukundo nyarwo

Ku wa gatanu w’icyumweru cya 8 gisanzwe-B,

1 Kamena 2012 

AMASOMO: 1º. 1 Pet 4, 7-13

2º. Mk 11, 11-26 

Mbere ya byose mugirirane iteka urukundo nyarwo

Hari abantu bigiramo iyi ntego: Urukundo mbere ya byose. Njya mbona abasaveri basuhuzanya bashyize intoki zabo ku mutima bamwe bagira bati: Urukundo! Abandi na bo, bati: Iteka! Iyo iyo ntego ishyigikiwe kandi ikigishwa muntu akiri uruhinja, imbuto z’urukundo ziba igisagirane. Mu miryango yose ya Agisiyo Gatolika, birihutirwa kwibanda kuri iyo ntego y’ubuzima nyakuri. Ubuzima budashingiye ku Rukundo nyakuri burazima. Abagira aho bigira urwo Rukundo, bafite amahirwe. Bambaye ikirezi kandi bazamenya ko cyera buhoro buhoro. Abo ni abanyuze mu muryango w’ukwemera, rya riba rya Batisimu. Binjiye mu muryango w’abakijijwe ari wo Kiliziya ya YEZU KRISTU. Binjiye muri uwo muryango ariko bashishikarizwa gukomeza inzira ibageza mu cyumba cy’Urukundo. Icyo cyumba cyuzuyemo ibya ngombwa byose bitunga ubugingo bwabo. Kugeza igihe bazagerera ku muryango w’ijuru, ntibazicwa n’umudari na rimwe kuko Urukundo rubumbye ibibatunga byuzuye intungamubiri zihagije. 

Icyazanye YEZU mu isi, ni ukwereka muntu inzira y’Urukundo. Ivanjili y’uyu munsi iduhishuriye hamwe mu ho YEZU ashaka ko tuvoma Urukundo. Aho ni imbere y’Imana mu Ngoro yayo. Ntitujya mu Ngoro y’Imana tujyanywe n’ubucuruzi cyangwa izindi nduruburi. Tujya mu Ngoro y’Imana tugiye gusenga no gushyikirana na yo ku buryo bw’umwihariko. Yego, aho turi hose dushobora kuhasengera. Ariko tumenye ko ingoro y’Imana ifite icyo ivuze cyisumbuye. Ni aho abayoboke bahurira maze bagahuza umutima n’ubuvandimwe mu gutaramira Umubyeyi wabo bahuriyeho. Ntibikwiye rero kwinjira mu Ngoro y’Imana dusakabaka. Ni ngombwa kuyubaha. Uko twubaha Ingoro y’amabuye iriho nk’ikimenyetso cy’uko Imana iri rwagati muri twe, ni na ko twubaha ingoro itagaragara ishinze imizi mu mutima wacu. Umutima wacu uhinduka isibaniro ry’uburangare, ugucuragana, ibinyoma, ubugome n’ubwambuzi, iyo tutazirikana ko Imana ubwayo idutuyemo ireba mu mutima wa buri wese ikamenya icyo ahatse. Muri za Kiliziya z’i Burayi, aho nabashije kugera, nabonye uwo mutima usenga dukwiye kwinjirana mu Ngoro y’Imana basa n’aho bawutaye. Biba agahomamunwa iyo ubonye umuntu yivugira kuri telefone kabone n’iyo mwaba mugeze muri cya gice gikomeye cya misa ari cyo konsekarasiyo. Uburere bw’ubuyoboke bwitaweho bugomba kongera gutangwa na Kiliziya. Muri Afrika, nabonye bakigerageza kubaha Ingoro y’Imana, Nyagasani abisingirizwe. 

Urukundo YEZU yaje kutwigisha, ntiruhera gusa mu kwinjira mu Ngoro yubatswe n’ibiganza by’abantu igamije kuba ikimenyetso cy’uko Imana ubwayo ituye rwagati muri bo. Ikimenyetso cy’uko twakiriye urwo Rukundo, ni uko twera imbuto z’ubutungane. Iyo tutera izo mbuto tumera nka wa mutini w’inganzamarumbu ariko utifitemo urubuto na rumwe. Icyo gihe, ubuzima bwacu buhinduka umwaku cyangwa igisebo gikomeye ku muryango w’abakristu. Imbuto y’ingenzi y’Urukundo rwa KRISTU, ni ubuvandimwe nyakuri. Bwa buvandimwe butuma dufashanya muri byose: gucumbikirana mu ngo zacu nta kwinuba, gufashanya dukurikije icyo buri wese yifitemo. Uwifitemo umwuka w’Urukundo nyarwo, abaho mu buzima bwuzuye impumuro y’ubutagatifu: ari ibyo avuga, ari ibyo akora arangwa n’ubushishozi n’ubwizige. Ibyo akora byose, abikora nk’aho akoreshwa n’imbaraga ahabwa n’Imana. Muri we, Imana irasingizwa ku buryo bwuzuye. Muri we, YEZU KRISTU ahabwa ikuzo. Impumuro y’Urukundo nyakuri iyobora ubuzima bwose kuva mu gitondo kugera ajya kuryama. Nta muntu wuzuye Urukundo nyakuri ugenda nka sebyaha, ntashobora kwambara biteye isoni, yigiramo ikinyabupfura aho anyuze hose.

Nta n’umwe muri twe ushobora kwirata yemeza ko iyo mpumuro y’ubutagatifu buva ku Rukundo nyarwo yayishyikiriye. Twese turataguza tuganya kuko tukira ahantu h’amarira menshi. Petero intumwa araduhumuriza agira ati: “Ntimutangazwe no kuba muri mu muriro w’amagorwa nk’aho ari ikintu kidasanzwe kibagwiririye, ahubwo mwishimire uruhare mufite ku bubabare bwa KRISTU kugira ngo muzasabagizwe n’ibyishimo igihe ikuzo rye rizisesurira”. Mu isi tubabajwe na byinshi. Ibikwiye kuduhangayikisha ariko, ni ibishaka kudutandukanya n’Urukundo rugeza mu ijuru. Ni byo bidushengura umutima ariko bikanatuma turushaho kunga ubumwe na YEZU wababaye cyane. Ibitotezo dushobora guterwa n’isi y’umwijima, byo ntibikatugamburuze kuko dusangiye umurage na KRISTU we watotejwe mbere yacu. Tunasangiye umurage n’intumwa n’abatagatifu bose batotejwe mbere yacu ariko ubu bakaba baganje ijabiro aho natwe twizeye kuzatura ubuzira herezo mu ikuzo rya Data Ushoborabyose hamwe n’abamalayika n’abatagatifu bose. Ibyo ni ukuri. Dusabe ukwemera gukomeye kugira ngo tubyumve neza kandi tubyumvishe n’abandi bose twifuriza umukiro w’iteka.

Dusabirane gukomera ku ntego Urukundo mbere ya byose. Dusabire abana bavuka ubu kubona abantu babatoza Urukundo nyarwo. Dusabire abasore n’inkumi bitegura kurushinga, tubasabire kubaka ku Rukundo nyarwo. Ntibagasangire byose usibye Urukundo rwa KRISTU. Tuzi ko kimwe mu gisenya ingo z’abashakanye, ari ukubaka ku musenyi bibwira ko bubatse ku Rukundo. Akenshi urukundo biyumvamo, ni urw’umubiri n’amarangamutima yawo. Bibeshya ko ari rwo Ruzima. Bubaka ku musenyi maze imivu yaza urugo rwabo rugahinduka ubushingwe. Dusabire abiyeguriye Imana cyane cyane abadiyakoni bitegura ubupadiri muri iyi mpeshyi, tubasabire kumenya Urukundo nyarwo no kurubaho indahemuka. Barindwe agatima gahora karehareha kabaganisha ku byo biyemeje gusiga kubera Ingoma ya YEZU KRISTU. Dusabire abantu bose bakomerekejwe mu nzira z’urukundo, YEZU KRISTU yomore ibikomere byabo. 

BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE

YEZU KRISTU AKUZWE ITEKA MU MITIMA YACU. 

Padiri Sipriyani BIZIMANA