KU WA GATANU W’ICYUMWERU CYA KABIRI CYA PASIKA,
20 MATA 2012
AMASOMO:
1º. Intu 5, 34-42
2º. Yh 6, 1-15
MURAMENYE MUTAZAVAHO MURWANYA IMANA
Iyo nyigisho “Muramenye mutazavaho murwanya Imana” ni yo tuvomye uyu munsi mu masomo matagatifu. Koko abanyarwanda babivuze ukuri: “Nta bapfira gushira”. Impuguke zibumbiye mu Nama nkuru y’abayahudi zafashe icyemezo kigayitse cyo kwica intumwa. Umwe muri bo, umufarizayi Gamaliyeri ahaguruka nk’ingoboka atanga inama nziza. Ibyo byagaragaje ko nta bapfira gushira koko. Roho wa YEZU WAZUTSE arakora ku buryo sekibi idashobora korekera icyarimwe abantu bose. Ibiturutse ku Mana ntibishobora kuburizwamo. Umugambi mwiza wo kuducungura ntuzakomwa mu nkokora n’ububisha bwa sekibi. Ni ngombwa kwikomezamo ayo mizero.
Impamvu tugihumeka, ni uko uko imigambi mibisha ya nyakibi icurwa, ni na ko hirya no hino amajwi y’abantu bunze ubumwe n’Imana kandi bashishoza akomeza kumvikana agamije kwamamaza UKURI. Bitabaye ibyo isi yarimbuka umunsi umwe.
Uwo murimo wo kwamaza UKURI NYAKURI intumwa zikomora kuri YEZU KRISTU WATSINZE URUPFU, ukomeza gukorwa na Kiliziya mu Izina rya YEZU KRISTU wayishinze ku rutare. Kiliziya ihora ishishoza igatanga inama nziza zubaka mu gihe ibikomangoma byo ku isi bikurikiranye gusa inyungu zabyo, ubukire n’amakuzo byoreka abtagira kivurira. Kiliziya tuvuga si abayobozi bayo gusa. Buri mukristu wabatijwe agahabwa ukarisitiya akanakomezwa afite ibya ngombwa byose kugira ngo atange umuganda wo kubaka ingoma y’Imana mu bantu. Muvandimwe, twese duhamagariwe gukwiza urumuri aho turi hose kugira ngo ibiyobya isi byose bicibwe intege, mwenemuntu arindwe kurwanya Imana yikururira umuvumo.
Ikintu cyose cyadutse kibangamiye ubuzima nyakuri bw’abantu kiba kirwanya Imana ubwayo yo Nyirubuzima. Ni kenshi twibonera intambara y’umwijima n’urumuri igihe cyose ubuyobe bushaka kwishyira ejuru no kuzimanagatanya ukuri. Iyo utinyutse ukumvikanisha ijwi ryawe utangaza ukuri uba ubaye nka Gamaliyeri warengeye ukuri kw’Inkuru nziza n’ubwo bwose yari akiri mu by’Isezerano rya kera. Ahantu hose uzasanga umuntu witonda akarangwa n’ubushishozi ntabe nyamujyiyobigiye uzamenye ko Imana ikihafite abayikunda. Mu by’ukuri, kuko Imana yaturemanye ubwenge bwo kumenya icyiza, ntibikwiye ko abantu bayobera icyarimwe. Iyo hadutse ibintu bibi ukabona bose barabikurikije cyangwa bakabikomera amashyi, ujye umenya ko sekibi yahawe intebe wihangane utegereze igihe urumuri ruzatangariza kuko ikibi ntigishobora gutsinda. Kirisenya kuko cyifitemo ubumara bukimunga ruhongohongo. Kinasenyura nyiracyo akibagirana. Ingero dufite ni nyinshi: twumvise uko byagendekeye uwitwa Tewudasi wemezaga ko ari umuntu ukomeye. Iryo kuzo yihaga ryamanukanye na we mu mva. Na Yuda w’Umunyagalileya, ni uko byamugendekeye. Amaze gupfa ntiyongeye kwibukwa ukundi. Usibye n’abo bo mu bihe bya kera, no mu myaka ya vuba twakomeje kumenya abantu b’ibihangange bakoze amahano barangiza ubuzima bwabo, ntibongera kwibukwa ukundi. Ishema bikwijeho ryarangiranye n’ubuzima bwabo bwo ku isi.
Kuri YEZU KRISTU we si ko byagenze. Ni MUZIMA ITEKA RYOSE. Azamamazwa, azahabwa ikuzo iteka. Gutoteza UKURI kwe kwamamazwa nta cyo bizahindura ku bugingo bw’iteka aturonkera. Kurwanya UKURI gukomoka kuri YEZU KRISTU, ni ko kurwanya Imana, ni inzira y’irindimuka. Ni ngombwa gusaba ubushishozi kugira ngo tutavaho turwanya Imana. Ubwenge bwacu bwifashisha ibimenyetso ndahinyuzwa, kubihakana bikaba kuyoba no kurwanya Imana.
Mu bijyanye n’ukwemera YEZU UMWANA W’IMANA, rubanda rwakunze kwitegereza ibitangaza byinshi yakoraga rukemera kumukurikira. Bigeze ku gitangaza cyo gutubura imigati biba akarusho. Mu mitekerereze y’icyo gihe, kubasha gutubura imigati no kugaburira imbaga ingana kuriya ku buntu, byari bihagije kugira ngo ubikoze yimikwe nk’umwami wa bose na byose. Nyamara YEZU washakaga kubereka ko ubwami bwe budashingiye ku kurya no kunywa, yabahungiye kure kugira ngo akomeze kubemeza gahoro gahoro ko ari Umwana w’Imana kandi ko ari we MUGATI UTANGA UBUGINGO. Mu mutwe wa gatandatu w’ivanjili yanditswe na Yohani, tuzakomeza kumva uburyo YEZU asobanura ibimenyetso byose byemeza ko ari we MUGATI utanga ubugingo. Tuzanakomeza kumva uburyo abayahudi bamurwanyije bashingiye ku myumvire ya kimuntu.
Nimucyo twe twiyemeze gushakashaka inzira yo kunga ubumwe na YEZU MUZIMA utwiha muri UKARISITIYA akaturonkera imbaraga zo kwakira ubuzima bwe muri twe. Mu kumuhabwa twemera tuzanaronka ubushishozi buturinda gukurikira ubuyobe bw’isi burwanya Imana.
BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE.
YEZU ASINGIZWE
Padiri Sipriyani BIZIMANA