Musengere muri Roho Mutagatifu

Ku wa gatandatu w’icyumweru cya 8-B,

2 Kamena2012 

AMASOMO: 1º. Yuda 17.20b-25

2º. Mk 11, 27-33

Musengere muri Roho Mutagatifu 

Uyu munsi, Kiliziya ya YEZU KRISTU yaduteguriye inyigisho yatanzwe n’umukristu witwa YUDA mu ibaruwa yanditse agamije gukomeza abavandimwe be mu kwemera no kubarinda inyigisho z’ubuyobe. Uwo YUDA si umwe mu ntumwa cumi n’ebyiri za YEZU. Dushingiye kuri Mt 13, 55 na Mk 6, 3, twemeza ko uwo muvandimwe yari mubyara wa YEZU. Yanditse ibaruwa ngufi cyane igizwe n’imirongo 25 gusa. Umuntu ashobora kuyisoma mu minota mike cyane akaba ayirangije. Inyigisho ye iratyaye. Igamije guhamagarira abemera kutayobywa n’abayobe biha gukwiza igigisho z’amatagaragasi.

Arahamagarira bose gusengera muri Roho Mutagatifu. Nta muntu n’umwe ushobora kuyoba cyangwa kuyobywa asengera muri Roho Mutagatifu. Tuzi kandi twemera ko YEZU KRISTU yatoje itsinda ry’intumwa 12 inzira y’Ingoma y’Imana. Nta matsinda yandi tuzi yigeze atangiza. Tuzi ko yabasabiye ubumwe. Kumvikana no kunga ubumwe mu kwemera, ni ikimenyetso cy’ubuvandimwe bushingiye ku KURI kwa YEZU KRISTU. Tuzi neza ko YEZU yasezeranyije izo ntumwa ze Roho Mutagatifu wagombaga kuzikomeza mu butumwa. Uwo Roho Mutagatifu yamanukiye ku ntumwa ku munsi wa Pentekositi. Uwo munsi, ni wo wabaye intangiriro ya Kiliziya yogeye ku isi hose ku buryo bugaragara. Intumwa 12, ni zo zahawe umurimo mutagatifu wo gukomeza kumenyesha ku isi inzira y’ Umukiro. YEZU ariko yakomeje kuziba hafi nk’uko yari yarabizisezeranyije agira ati: “Nuko rero, nimugende mwigishe amahanga yose, mubabatize ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, mubatoze gukurikiza ibyo nabategetse byose. Dore kandi ndi kumwe namwe iminsi yose, kugeza igihe isi izashirira” (Mt 28, 19-20). Inyigisho intumwa zatanze ni zo zagiye zitangiza amakoraniro y’abemera KRISTU hirya no hino. Aho zanyuraga hose, zahatangizaga ikoraniro rihire ry’abatagatifujwe muri Batisimu ya YEZU KRISTU. Zarasengaga zikiyambaza Roho Mutagatifu kugira ngo haboneke abayobozi bazifasha mu butumwa. Nta kintu na kimwe intumwa n’abigishwa bakoraga badapfukamye ngo biyambaze Roho Mutagatifu. Ni yo mpamvu ibyo bakoraga byose, “Nyagasani yabibafashagamo, kandi ijambo ryabo akarikomeresha ibimenyetso byariherekezaga” (Mk 16, 20b).

Mu mateka ya Kiliziya ariko, hakomeje kugaragara abantu baranzwe n’urunturuntu gusa maze bagakora byose batumvira Roho Mutagatifu. Abo ni abantu bose bagiye bayoba mu kwemera bagatandukira bakitandukanya n’inyigisho za YEZU mu Ivanjili ye. Intumwa n’abazisimbuye, ntibahwemye gukomeza kwigisha UKURI. Kwitandukanya n’ukuri kw’Ivanjili, gusuzugura abayobozi ba Kiliziya, ibyo ni ibimenyetso simusiga byo kuyoba no gukurikira ubushukanyi bwa sebyaha. Ahagiye hagaragara abayobozi b’amakoraniro bahumishijwe n’iby’isi, abayoboke bagiye bahagorerwa kuko ibibazo byabaga urudubi iyo umwera wabaga uturutse i bukuru. N’aho byagiye bigaragara bityo ariko, Kiliziya ntiyabuze gukomeza umurimo wayo wo kwamamaza UKURI kwa YEZU KRISTU. Icyo ni kimwe mu bimenyetso bitwibutsa kwa KURI YEZU yatangarije intumwa ze agira ati: “Urahirwa Simoni mwene Yonasi…nkubwiye ko uri Urutare, kandi kuri urwo rutare nzubakahoKiliziya yanjye, n’ububasha bwo mu kuzimu ntibuzayitsinda. Nzaguha imfunguzo z’Ingoma y’ijuru: icyo uzaba waboshye mu nsi, kizabohwa no mu ijuru; n’icyo uzaba wabohoye mu nsi, kizabohorwa no mu ijuru” (Mt 16,17-19).

Umuntu wese wagize amahirwe yo kumenya YEZU KRISTU muri Kiliziya ye ishingiye ku Ntumwa kandi yogeye ku isi yose, akwiye buri munsi, mu bwiyoroshye, kwiyambaza Roho Mutagatifu kugira ngo amumurikire mu KURI amurinde ubuyobe ubwo ari bwo bwose. Bamwe biga amashuri menshi bakavanga iby’ubumenyi bw’isi n’iby’ubuyobokamana bikababera uruvangitirane mu mutwe. Kwiyambaza Roho Mutagatifu mu bwiyoroshye, ni yo nzira iboneye yo kuba indahemuka ku KURI kwa KRISTU. Hari bamwe bayobywa na sebyaha maze bagakwiza impuha bavuga ko muri Kiliziya batigishijwe. Abo ngabo bazenguruka amadini yose y’ibyaduka bakazarinda bagwa buguni bataramenya UKURI. Ni ngombwa cyane kwitoza muri Kiliziya no mu ngo zacu gusenga muri Roho Mutagatifu kugira ngo atwiyoborere.

Abayobozi bose ba Kiliziya ku nzego zose, bagomba mbere ya byose gutega amatwi Roho Mutagatifu kugira ngo bayobore neza roho z’abayoboke bashinzwe. Inyigisho z’ukuri ni zo abantu bakirizwamo. Hariho inyigisho zitabohora abantu. Izo ni inyigisho zitanganywe ubwoba, amasoni n’amanyanga akomoka kuri sebyaha iduhumisha kugeza aho tutabona ukuri kw’ibintu dukwiye kumurikira twifashishije Ijambo rya KRISTU. YUDA we yahagurukiye kwigisha ashize amanga agamije guhugura abayoboke. Mu gihe cye, hari abantu bayobejwe n’amaraha yo ku isi maze bakanga inyigisho zihamagarira guhinduka. Umuntu wese uyobowe na Roho Mutagatifu yiyumvisha akamaro ko kunga ubumwe n’intumwa za YEZU KRISTU. YUDA ashishikaza bose agira ati: “Naho rero nkoramutima zanjye, nimwibuke amagambo mwabwiwe kera n’intumwa z’Umwami wacu YEZU KRISTU. Barababwiye bati ‘Mu bihe bya nyuma hazaduka abantu b’abaneguranyi bazabaho bakurikije ingeso mbi z’ubugomeramana’” (Yuda 17-18). Abo bantu avuga, ngo “Ni abantu bijimye, bahora bijujuta; bakabaho bakurikije irari ryabo bwite, bakavuga amagambo y’ubwirasi kandi bagacacura abantu babigirira gusa kuronka inyungu yabo” (Yuda 16). Abantu bayobeshwa n’ibitekerezo bya runturuntu, akenshi bagisha impaka Ibyanditswe Bitagatifu bibwira ko bashobora kuvuguruza UKURI YEZU yadutangarije dusanga mu Ivanjili Ntagatifu. Abo nta ho bataniye na bariya bayahudi bagishaga impaka YEZU bamubaza aho avana ububasha butuma akora ibikorwa bidasanzwe biboneraga. Gukunda YEZU KRISTU kuruta byose, kwiyoroshya no kwemera, kumvira inyigisho z’abayobozi ba Kiliziya, gukomera ku bumwe bwa Kiliziya, ibyo ni ibimenyetso biranga umuntu usengera muri Roho Mutagatifu.

Dusabire abantu bose bashinzwe kwigisha iby’Ingoma y’Imana muri Kiliziya ya YEZU KRISTU, tubasabire kumvira Roho Mutagatifu kugira ngo babashe gutangaza UKURI kubohora kugakiza abayoboke bose. Dusabire abayobagurika mu by’ukwemera, tubasabire kuzirikana ku mateka ya YEZU n’intumwa ze n’abazisimbuye, tubasabire Roho Mutagatifu yinjire mu mitima no mu mitwe yabo yeyure igihu cy’ubujiji n’urujijo cyabagose. Dusabirane twese kwiyambaza Roho Mutagatifu koko, kugira ngo dukomeze guharanira Umukiro twunze ubumwe n’umusimbura wa Petero n’abepisikopi bose.

BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE

YEZU KRISTU ASINGIZWE ITEKA MU MITIMA YACU.

Padiri Sipriyani BIZIMANA