Uwanga ubuzima bwe muri iyi si, azabukomeza kugera mu bugingo bw’iteka

Ku ya 10 Kanama 2012: LAWURENTI MUTAGATIFU

AMASOMO:

2Korinti 9, 6 – 10 ; Zaburi 112( 111),1-2, 5-6, 7-8, 4b.9 ;

Yohani 12, 24 – 26.

Inyigisho yateguwe na Padiri Jérémie Habyarimana

‹‹UKUNDA UBUZIMA BWE ARABUBURA, KANDI UWANGA UBUZIMA BWE MURI IYI SI AZABUKOMEZA KUGERA MU BUGINGO BW’ITEKA››

Uyu munsi Mukuru wa Mutagatifu Lawurenti, Yezu Kristu wapfuye akazuka araha umugisha Kiriziya ye ayisobanurira ibanga ry’ubwitange. Iryo banga ni ukurekurira Yezu Kristu ubuzima bwawe ukabwima isi. Bityo ukaboneraho kwera imbuto zera kuri ubwo bwitange. Kandi izo mbuto ni ubugingo bw’iteka muri nyir’ukwitanga no mu bandi barokorera ubuzima bwabo ku bw’uwo bwarekuriwe muri Kristu Yezu wapfuye akazuka.

Koko rero mu kiganiro Yezu aha abigishwa be none, arabasobanurira inzira y’ikuzo rye itandukanye n’amakuzo ya hano munsi. Niyo mpamvu Yezu yihatira gusobanurira incuti ze iryo banga ab’isi badashobora gusobanukirwa. Yezu arasobanura iby’ikurizwa rye ku musaraba ahereye ku mbuto ibibwa mu gitaka. Iyo mbuto idapfuye nta rundi rubuto rwamera. Mbese urupfu rw’urwo rubuto ni urupfu rutanga ubuzima. Mu rupfu rw’urwo rubuto, hamera izindi nyinshi. Yezu ahera aho rero asobanura ko muri rusange n’umuntu udashaka kurekura ubuzima bwe, mbese ubugundira uko buri akanga kububiba, ameze nk’imbuto yaramuka yanze kugwa mu gitaka ngo itipfira. Niho hahandi igihe cyayo cyo gupfa kizagera, kandi igende isize ubusa. N’umuntu rero wanga gutanga ubugingo bwe muri Kristu Yezu, akabukomeraho ngo atababara cyangwa atavunika, cyangwa atigora, cyangwa atarinda kwipfira…amaherezo gupfa ko azapfa maze bwa bugingo yakomeragaho n’ubundi abubure. Kandi noneho abubure ku buryo bwa burundu.

Ku rundi ruhande ariko, uwemeye guhara ubuzima bwe muri iyi si, Yezu arababwira ko we ahubwo atazigera abubura. Ahubwo ko azabukomeza kugeza mu bugingo bw’iteka. Yezu akomeza abigisha ko ushaka kumukurikira agomba kuba hamwe na we muri iyo nzira nyine, muri uwo muhanda aharuza ubugingo bwe abutangira abantu. Yezu arangiza ababwira ko uzamugaragira atyo Data Uhoraho azamuha icyubahiro, ikuzo nyaryo nyine abantu badashobora gutanga cyangwa gutangatanga.

Uyu munsi rero Yezu aje iwacu kudusaba amaraso nka Croix-Rouge. Ese turamwemerera kurekura ubuzima bwacu muri we no ku bwe kugira ngo isi ikire? Ibyo ari byo byose rero turahirwa nitumwemerera akinjira mu buzima bwacu. Maze akabubiba uko ashaka. Ubwo bugingo tuzabuhorana iteka. Se wa Yezu azatwubahiriza. Kandi tuzera imbuto nyinshi Ni ukuvuga, tuzatuma benshi bafasha hasi umwanda w’ibyaha, maze bavuke bundi bushya muri Kristu. Bityo twagure umuryango w’abahisemo Yezu Kristu nk’Umukiza n’Umutegetsi wabo batamuryarya. Ni uko abatagatifu babayeho. Kandi natwe Yezu Kristu ni cyo aduhamagarira atwingingana urukundo (Mt 5,48).

Yezu Kristu aje none kudutabaza. Kuko afite indembe zigiye gupfa. Arashaka ko tuziha amaraso yacu ngo zishobore kuzanzamuka. Ngira ngo Ijambo Amaraso turarimenyereye mu Misa. Buri munsi Yezu atumenera amaraso ye kugira ngo tugire ubugingo. Ariko nk’uko yifashisha abantu ngo iyo misa isomwe, icyo gitambo cye (cya Kristu) giturwe , akeneye n’ubundi abemera guturwa hamwe na we kugira ngo iryo turo ryere imbuto y’ubutungane hose n’igihe cyose. Isi yacu na yo iratabaza. Iratabariza muri bariya benshi bazi neza ko ubusambanyi ari icyaha, ariko kubuvamo bikaba byarabananiye. Isi yacu iratabariza muri bariya bananiwe kubabarira kandi babishaka. Isi yacu iratabariza muri bariya bose bishyiriye Shitani ku buryo bunyuranye, bakagirana igihango na yo, bagira ngo bazagera aho bayishike; none ikaba ibashikamiye ubudashobora kuyikura. Isi yacu iratabariza mu ndyane zinyuranye zituruka ku moko, ku madini, ku turere, ku bukungu…Isi yacu ikeneye amahoro idashobora kwiha. Isi yacu iratabariza muri bariya bishe abantu bitaga abanzi cyangwa se n’abana babo bwite, none amaraso y’abo bantú akaba adahwema kuvugiriza induru mu mitima yabo. Isi yacu iratabariza muri iriya mbaga nyinshi cyane, amamiliyoni y’abacakara b’uburaya bukorwa ku buryo bunyuranye mu ikoranabuhanga n’ikoreshaburaya. Iyo mbaga yose y’abantu ibyagiye mu byaha nk’intama mu gikumba; maze Nyirarupfu akaba ari we ubashorera abajyana mu rwuri (Zab 49,15). Iyo mbaga yose Yezu akeneye abo ayitumaho bemeye gutanga ubuzima bwabo ngo babohore imbohe Umwanzi yagize ingwate.

Kwemerera Yezu rero guhara amagara yacu ni umugisha ukomeye tuba duhawe kandi tukaba dutyo n’umuyoboro unyuramo imigisha igenewe abandi. Gusa ariko abamera gupfana na Kristu ngo bazukane na we kandi bafashe abandi kuzukira muri Kristu ntabwo ari abantu benshi (Mt 7,13-14). Akenshi duheranwa n’amaraha y’imari cyangwa amaraha y’akanyamuneza n, amarangamutima n’agatwenge, ibyubahiro byísi cyangwa politiki nk’uko Karidinari Malula yabyanditse mu myaka ya mirongo inani. Gusa ikibabaje ni uko hari igihe twibeshya ko igihe ntacyo twimariye muri Kristu, dushobora kukimarira abandi. Aho ni ho ubutumwa bwacu bupfira. Ariko se hari ubwo Yezu yohereje intumwa ze avuga ngo nimugende mubigishe ibyo mwananiwe gukora? Ko yababwiye ati ‹‹ nimugende mwigishe amahanga yose…mubatoze gukurikiza ibyo nabategetse byose (Mt 28,19-20)? Hari ushobora gutoza abandi se umukono atazi gukina? Hari impumyi se iyobora indi (Mt 15,14)?

Uyu munsi rero Yezu Kristu arashaka rwose abemera kurekura biriya bibaziga, ndetse n’ubuzima bwabo bwite, kugira ngo bakire kandi bafashe abandi kurokoka (Lk14,25-27; Mk 8,34-38). Kandi ingero turazifite. Mutagatifu Lawurenti duhimbaza none, ntabwo yari akoze mu byuma. Yari umuntu nkatwe. Yemeye Yezu Kristu ntiyagira icyo amwima. Nadusabire maze abarimo gususumira batinya kwirekurira muri Kristu babitinyuke maze Sekibi asebe.

Bikira Mariya Umwamikazi w’intumwa nasabire buri wese uyu munsi kwemera guharira ubugingo Kristu Yezu uje adusanga. Bityo tube koko abahamya nyabo b’ubuzima bushya buri muri Yezu Kristu wapfuye akazuka. Isi yose ibonereho guhinduka no gukizwa icyaha n’urupfu.