Mwe murakeye kubera ijambo nababwiye

KU WA GATATU W’ICYUMWERU CYA GATANU CYA PASIKA,

9 GICURASI 2012

 

AMASOMO: 1º. Intu 15, 1-6

2º. Yh 15, 1-8

 

MWE MURAKEYE KUBERA IJAMBO NABABWIYE 

Ivanjili y’uyu munsi, ni na yo twumvise ku cyumweru cya gatanu cya Pasika. Buri munsi burya, Roho Mutagatifu aba afite ijambo ry’umwihariko atugezaho. Ni yo mpamvu ingingo duhisemo none ari ituganisha ku mutima ukeshejwe n’Ijambo ryiza YEZU atubwira.

YEZU KRISTU ni we Mahoro yacu nk’uko ejo twabizirikanyeho. Kimwe mu bimenyetso biranga umuntu wahuye na YEZU KRISTU, ni amahoro y’umutima amugaragaramo. Amahoro y’umutima ni wo mutima w’amahoro. Ayo mahoro nta handi twayavana. Uyatanga ku buryo bwuzuye, ni YEZU KRISTU watsinze urupfu, inzangano, amatiku, amashyari, akarimi karekare n’ubugambo buteranya kubera amashyari. Uwifitemo ubwo buvunderi bwose, ntashobora guhora akeye. “Hahirwa abakeye ku mutima kuko bazabona Imana”. Ni ko YEZU atubwira mu Ivanjili ye yanditswe na Matayo.

Uyu munsi rero, YEZU arashaka kuduhamagarira kwisuzuma mu mitima yacu: ese dufite amahoro? Ese twifitemo ituze? Kuki se nta mahoro dufite? Aho ntiduhora dutunga agatoki abandi tuvuga ko aribo batubujije amahoro? Yego dushobora kuba tubana n’abantu bifitemo isoko mbi kuko batubwira nabi…Umugore wagowe kubera ububi bw’umugabo we, abana bajujubijwe n’ababyeyi babo, ababyeyi babuze amahwemo kubera abana babo bababushabusha, abafite abakoresha bahora barwaye ikirungurira cyangwa bahora bijimye bajunditse umujinya…Ni byinshi tubona hirya no hino aho dutuye, aho tugenda no mu bo tubana. Birumvikana ko kubana n’abanyamujinya bitoroha kuko akenshi sekibi ikora ku buryo ibyaha byabo bitwadukira natwe tugahindana. N’ubundi ngo ihene mbi nta we uyororeraho iye. Ariko se ayo manjwe y’amakimbirane azarangira ate?

Hari abagore babiri bari baturanye. Baragenderanaga bakarahurirana umuriro bagahana igikatsi mbese bakumvikana. Umunsi umwe umwe muri bo aza kurahura asanga ihene ya mugenzi we imaze kubyara batatu. Yaka umuriro asubira iwe bwangu. Na ho ubwo yagiye arakaye ngo kuko we nta tungo yagiraga. Ubwo yatangiye kujya agenda arakaye cyane cyane iyo yabaga abonye uwo muturanyi we. Bishyira kera maze na mugenzi we atangira kumurakarira kuko yari asigaye agenda amusebya aho anyuze hose. Bageze aho bahura bagatukana ishyano rikagwa. Igihe cyarageze maze uwo wari ufite amatungo ajya mu nyigisho zari zatanzwe kuri Paruwasi yabo. Yatashye yiyemeje kubabarira mugenzi we. Nyuma yaho, uko bahuraga akamutuka, yaramwihoreraga akituriza. Yakumva yamuvuze ubugambo bwo kumusebya akivugira isengesho yisunze Bikira Mariya. Bishyira kera nyiruburakari aza kubaza mugenzi we ati: “Mbwira: ko ngutuka ntunsubize?”. Undi amubwira ko YEZU yamukijije inabi yose yari yaramwinjiyemo kandi ko ngo yamubabariya anamusabira kuzongera kwigiramo amahoro.

Burya Shitani ifite aho yinjirira kugira ngo itubuze amahoro. Idirishya yinjiriramo nko mu rugero tubonye, ni ishyari. Uwakiriye YEZU mu mutima we amuha urukingo rukingira iryo shyari ritubuza ishya n’ihirwe.

Nimicyo uyu munsi twisuzume: twibaze ibitubuza amahoro. Tubyereke YEZU KRISTU WATSINZE urupfu akazuka. Azadukiza twongere twomorwe n’Ijambo rye. Umubyeyi we n’uwacu Bikira Mariya aduhakirwe kumva buri munsi Ijambo rya YEZU. Ritwomore duhorane umutima ukeye dusangize abandi amahoro atanga. Dusabire abahakanye Ijambo rya YEZU bagahitamo intambara. Tubasabire bakizwe uwo muriro bishoyemo mu ngo zabo, mu bavandimwe, mu bihugu.

BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE

YEZU ASINGIZWE.

Padiri Cyprien BIZIMANA