Ku wa gatandatu w’icyumweru cya 27 B gisanzwe,
13 Ukwakira 2012
AMASOMO: 1º.Gal 3,22-29
2º.Lk 11, 27-28
Inyigisho yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA
Mwese ababatijwe muri Kristu, mwambaye Kristu
Pawulo Intumwa akomeje kuduhugura akoresheje inyandiko yagejeje ku Banyagalati. Twibuke ko yabandikiye ababajwe n’uburyo bari barirengagije Inkuru Nziza yari yarabamenyesheje bitewe n’inyigisho z’amanjwe bamwe mu Bayahudi bari baradukanye. Uyu munsi by’umwihariko, Pawulo intumwa ageze ku ngingo avugamo ko kwemera YEZU KRISTU bitugeza ku bumwe n’ubuvandimwe nyakuri. Batisimu yadukinguriye amarembo y’ukwemera, ni yo mpamvu twese dushishikarizwa buri munsi kurangwa n’umutima wagutse udufasha kugaragariza isi ubuhamya bw’uwo dukesha ihirwe nyakuri. Duhereze isengesho ryacu uyu munsi dusaba Nyagasani gukomeza kutuvugurura kugira ngo dushobore kwigiza hirya ibintu byose byatuma tubaho dusobanya kandi tuvuga ko twese ababatijwe turangamiye iby’ijuru YEZU KRISTU twabatirijwemo yaduhishuriye.
Kimwe mu bituma abantu batumvikana ndetse bagahangana, ni ukutamenya ko turi abasangirangendo. KRISTU yaje mu nsi azanywe no kutumenyesha ko turi muri iyi si tugana ariko kwa DATA udukunda. Abemeye kuba inkoramutima ze, bafatanyije urugendo nk’abavandimwe nyakuri. Tuzirikane bwa buhamya Luka aduha mu mitwe ya mbere y’igitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa. Atubwira ko aba-KRISTU ba mbere bashyiraga hamwe kivandimwe. Umuntu wese wabaga yemeye KRISTU yahitaga aba umuvandimwe nyakuri w’abemeye Inkuru Nziza. Ahigaragazaga ukwemera YEZU, ni na ho habaga hari ubuvandimwe nyakuri. Ni ho nyine KRISTU yigaragazaga ndetse agakora n’ibitangaza byo gukiza abantu indwara zananiranye, kwirukana roho mbi n’ibindi bimenyetso bitangaje. Urukundo n’umubano bishingiye ku kwemera YEZU, ni cyo kimenyetso cy’uko abantu bamenye Imana y’ukuri, Umubyeyi wabo bose. Umunyarwanda yabyumvishe kera maze agira ati: “Ahari urukundo n’umubano, Imana iba ihari”. Ntidushobora kuvuga ko turi abana b’Imana Data Ushoborabyose, ntawe twakwemeza ko twamenye YEZU KRISTU Umukiza w’isi igihe cyose tutabigaragarije mu buvandimwe nyakuri. Abamwakiriye bakamwemera, barangwa n’ubuvandimwe nyakuri. Ubwo buvandimwe butwinjiza mu murongo w’abafitanye isano isumba isanzwe y’amaraso. Iyo sano isumba isanzwe, ihora ibagarirwa n’Ijambo ry’Imana. Ni ryo abavandimwe bavomamo ikibatunga kuri roho ndetse no ku mubiri kuko bafashanya no mu buzima busanzwe bakamenya icyo buri muntu akeneye. Abo bavandimwe bahora batungwa n’Ijambo ry’Imana, barahirwa nk’uko YEZU yabitubwiye ati: “…hahirwa abumva ijambo ry’Imana bakarikurikiza”. None se amacakubiri mu bemera, ava he?
Sekibi ari na yo Sekinyoma ishobora kudushyiramo amacabiranya atuma tuvuga ko twemera nyamara twibereye mu zindi nzira. Ni yo mpamvu umuntu wese wabatijwe cyane cyane uwiyemeje kwigisha Inkuru Nziza, agomba guhora ari maso agakumira amanyanga yose Shitani yamuhuheramo. Ayo manyanga yayo, ni yo atuma ku rurimi tugaragaza inyuma ko duharanira iby’ijuru nyamara iby’isi byaratugize ingaruzwamuheto. Uko gushyira imbere iby’isi kurusha iby’ijuru, ni ko kutubyarira icyuka cy’umwijima gituma umuntu wese wabangamira inyungu zacu zo ku isi twakwifuza kumuhitana. Uko ni ugutana gutandukanya umuntu n’Umuremyi we. Kwigiramo uwo mutima w’ubukristu bw’ikinyoma, ni byo bitera ubwitandukanye mu bavandimwe bemera.
Buri wese niyikebuke yibaze niba koko yumvishe iri jambo Pawulo intumwa yatubwiye: “…mwese muri abana b’Imana mubikesha kwemera KRISTU YEZU. Kandi ni koko,mwebwe mwese ababatijwe muri KRISTU, mwambaye KRISTU. Nta Muyahudi ukiriho, nta Mugereki, nta mucakara, nta mwigenge, nta mugabo, nta mugore, kuko mwese muri umwe muri KRISTU YEZU”. Dusabe dukomeje, dusabire amakoraniro y’abemera agiye gusenywa n’uko habuze ubuvandimwe. Dusabire abashavujwe n’amakimbirane akomeye hirya no hino ku isi. Dusabire ukwisubiraho abayoboye ibihugu hirya no hino ku isi bakoresheje ibinyoma. Ni henshi bashaka guhuriza bose mu buvandimwe nyamara ariko iyo nzira ikaba ku karimi keza gusa umutima waratoye uruhumbu rw’ububisha n’uburyarya. Dusabire abashinzwe kwamamaza Inkuru Nziza y’Umukiro, abapadiri, abihayimana, abalayiki bashinzwe ubutumwa ku nzego zinyuranye za Kiliziya, tubasabire bose kurushaho kwivugurura buri munsi bahindira kure ibintu byose biganisha ku ivangura iryo ari ryo ryose.
YEZU KRISTU WATSINZE URUPFU AKAZUKA ADUKIZE IKIBI CYOSE.
UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE TUBE ABAVANDIMWE KOKO.