Naho wowe Kafarinawumu, ubona ko uzakuzwa kugera mu bicu?

KU WA KABIRI W’ICYUMWERU CYA 15 GISANZWE B,

17 NYAKANGA 2012:

 

AMASOMO:

1º. Iz 7, 1-9

2º.Mt 11, 20-24

 

NAHO WOWE KAFARINAWUMU, UBONA KO UZAKUZWA KUGERA MU BICU?

 

Iyi nyigigisho ya YEZU ishaka kudukangurira uyu munsi kwemera ibyo atubwira. Kwitegereza no kuzirikana ibimenyetso byose yagaragaje igihe yari kuri iyi si bamubona. Gukunda amabanga ye yose kuva ku ivuka rye kugeza asubiye mu ijuru. Kuzirikana uburyo na nyuma y’ubuzima bwe bwo mu mubiri yakomeje kuyobora Kiliziya yashinze ku ntumwa ze. Ibyo byose, ni ibitangaza bihagije kugira ngo twemere Inkuru Nziza yatugejejeho. Uko biri kose, kwanga kuyoborwa n’Ijambo ry’ukuri riturutse ku Mana, guhakana ubuzima bwa YEZU KRISTU, ibyo byose bigira ingaruka zikomeye. Bishobora no kuba impamvu y’amakuba umuntu yikururira. Ni uko twumva ibyago binyuranye umuryango w’Imana wagiye wikururira igihe cyose witandukanyaga n’inzira Uhoraho yaberekaga gukurikiza. No mu bihe turimo, hari amakuba abantu bikururira kubera gusuzugura Imana Data Ushoborabyose. Gushaka kuvuguruza Ivanjili no kwihangira amayeri yandi yo kuyobora ubuzima bwacu, ni ko kwikururira amakara. Hari ingero nyinshi zibitwumvisha. Kubeshya no kwiba imitungo y’igihugu bituma ubukene buzambira abaturage. Guha urwaho Sekibi mu buzima bwacu bw’abihayimana bipyinagaza ubukristu muri rusange. Kutayobora ubuzima bwa muntu uko Imana ibishaka, ni isoko y’ibyago byinshi bituma abantu babaho nta mahoro. Nk’i Burayi uhabona abantu benshi bahahamuka bitewe n’uburyo bitwaye mu buzima: nk’abakuramo inda ku bushake bitewe n’uko bashaka kwiberaho mu maraha y’umubiri, bahura n’ingorane zishobora gutuma baniyahura. Kutita ku burere buhuje n’Inkuru Nziza ya YEZU KRISTU, bituma urubyiruko rukurana imigirire idashobora kugira icyo itugezaho.

 

Amatwara yo kudakurikira inzira ya YEZU KRISTU duhereye ku buzima bwe bwatwigishije gukurikira Imana y’ukuri, aturuka ku bwirasi bwa muntu. Ni yo mpamvu YEZU abaza Kafarinawumu aho izagarukira n’ubwirasi bwayo yanga kumwemera. Uwo mugi ntushobora guhakana ibimenyetso bigaragara YEZU yabakoreyemo. Mu Isezerano rya Kera, abantu bakurikiraga Imana ariko batarayimenya bihagije. Abantu bo mu gihe cya Sodoma na Gomora ntibagize amahirwe yo kwibonera ikuzo ry’Imana muri YEZU KRISTU. Ni yo mpamvu icyaha cyabo kidasumbye icya Kafarinawumu yabonye ibitangaza by’Umucunguzi w’abantu ikarenga igakomeza kunangira umutima. Muri urwo rwego, icyaha cy’umuntu wigishijwe Inkuru Nziza ya YEZU KRISTU kiremereye kurenza icy’utarigeze yigishwa inzira za KRISTU. Icyaha nakora (ndi padiri) gifite uburemere kurenza icyo umuntu ubonetse wese wibereye mu bye utarigeze yiyemeza kuba umuhamya wa KRISTU. Icyaha cyanjye kiremereye kuko nemereye YEZU kumutumikira maze nkabirengaho nkana. Kimwe mu bimenyetso by’ubukristu buhamye, ni ukurangwa no kwiyoroshya bituma twumvira mbere ya byose YEZU KRISTU Umukiza wacu. Iyo twihitiyemo izindi nzira zitugeza ahabi.

 

Dusabirane umutima wiyoroshya kandi wiziritse ku Nkuru Nziza y’Umukiro twazaniwe na YEZU KRISTU Umukiza wacu.

 

BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE

YEZU KRISTU AKUZWE ITEKA MU MITIMA YACU.

 

Padiri Sipriyani BIZIMANA