Naje gukiza isi

KU WA GATATU W’ICYUMWERU CYA KANE CYA PASIKA,

2 GICURASI 2012

 

AMASOMO:

1º. Intu 12, 24-13,5ª

2º. Yh 12, 44-50

 

NAJE GUKIZA ISI

 

Uyu munsi YEZU KRISTU atwibukije ko nta kindi cyamuzanye usibye gukiza isi. Umugambi we, ni wo w’uwamutumye: gukiza abantu bose. Nta kindi yaharaniye kuva mu ntangiriro kitari ukutuyobora twese kuri Se wamutumye kutuvana mu mwijima. Yaje mu nsi ari urumuri. Umwemera wese ntahera mu mwijima. Kugeza igihe isi izashirira, ijambo rye riramamazwa maze rigakiza abemera kuyoborwa na ryo. Ni na yo mpamvu na nyuma y’urupfu n’izuka bye yakomeje gutora abemera kwamamaza umukiro atanga. Isomo rya mbere ryatubwiye uko Pawulo na Barinaba bagiye mu kirwa cya Shipure kwamamaza Ijambo rya Kristu bamurikiwe na Roho Mutagatifu. Bageze n’ahandi henshi bashishikajwe no kumenyesha bose Inkuru Nziza y’Umukiro.

Icyo YEZU adusaba natwe, ni ukwakira amagambo ye tukiyemeza kuyagenderaho mu buzima bwacu ariko cyane cyane tukihatira kuyabwira abandi kuko ni yo mukiro wacu twese. Mu bihe byose, icyo abayobozi ba Kiliziya bihatira ni ukuzirikana amagambo ya KRISTU no kuyibutsa ubutaretsa abantu bose. Ntabwo umurimo w’ibanze wabo ari ugutanga amasakaramentu. Ntibatumwe kuba abantu batanga amasakaramentu gusa. Batumwe mbere na mbere kwigisha Ijambo ry’Imana YEZU KRISTU yatubwiye. Nyuma rero abemeye iryo JAMBO ry’agakiza bakabona guhimbazanya ibyishimo amasakaramentu abumbye inema ntagatifuza z’Imana Data Ushoborabyose. Pawulo Mutagatifu abisobanura neza agira ati: “Kuko KRISTU atanyohereje kubatiza, ahubwo yantumye kwamamaza Inkuru Nziza, atari mu magambo y’ubuhanga ngo hato umusaraba wa KRISTU udakurizaho guta agaciro” (1 Kor. 1, 17). Itangwa ku bwinshi ry’amasakaramentu abantu batihatira kubaha amagambo ya KRISTU rituma ivangwa ry’amasaka n’amasakaramentu riba karande.

Icyo YEZU adusaba, ni ukwemera kugokera umukiro w’abantu bose: “Nihagira uwumva amagambo yanjye ntayakurikize, si jye umucira urubanza, kuko ntazanywe no gucira isi urubanza, ahubwo naje gukiza isi…ijambo navuze ni ryo rizamucira urubanza ku munsi w’imperuka”. Ibyo ni ukuri. Dushobora kwibeshya dutekereza ko gusuzugura iby’ubukirisitu nta ngaruka byadukururira. Uko biri kose, gusuzugura YEZU KRISTU nta mahoro bitanga haba muri iyi si haba na nyuma y’urupfu rudashidikanywa rw’uyu mubiri. YEZU KRISTU yazanywe no gukiza isi no kuyikura mu mwijima. Umwijima ni icyo cyose kidashobora kutugeza ku mahoro nyayo y’umutima. Umwijima ni ikintu cyose kitubuza kumenya ko hirya y’urupfu rw’umubiri hari ubuzima bw’iteka. Bityo, umwijima ni ikintu cyose gituma duhakana YEZU KRISTU tugakingurira umutima wacu sebyaha ari we sekibi. Kunnyega iby’ubukristu, kwiberaho muri iyi nta gitekerezo kindi cy’ijuru, kutubaha ibyo KRISTU yavuze, kwihitiramo kugira igabo ry’ukunangira mu nzangano, induru n’induruburi, uwo ni umwijima ukabije. Nta kidi kiweyura usibye amagambo matagatifu ya YEZU KRISTU. Muntu wiyumvamo agashashi k’urumuri rwa KRISTU, haguruka dufatanye gukwiza URUMURI aho turi hose.

Nk’uko nta kindi abayobozi ba Kiliziya bashyira imbere usibye nyine amagambo ya YEZU KRISTU, uwitwa umubyeyi wese, nta kindi akwiye gushyira imbere kitari ukwigisha abana be kumenya Ijambo ry’Umukiro twazaniwe na YEZU KRISTU. Nta kindi wakwiye gusangira n’inshuti yawe y’amagara. Reba hirya urebe hino, urabona abantu bakundanira gusangira ibyaha. Basabire kubura amaso bahugure ubwenge bwabo bagarukira Ijambo ry’Umukiro YEZU KRISTU atugezaho.

Buri wese muri Kiliziya akwiye gutekereza icyakorerwa abana n’urubyiruko kugira ngo bakizwe umwijima isi ya none irimo. Nibamara kuva mu mwijima, bazibera mu rumuri kandi bazaruyoboramo abo bazabyara ejo hazaza. Kuvana urubyiruko mu icuraburindi ni ko kubaka isi nziza. YEZU yatwibukije ko yaje mu nsi ari urumuri kugira ngo umwemera adahera mu mwijima. Twebwe twiyita inshuti ze rero, dukwiye kwihatira gusangiza inshuti zacu ibyo twahawe n’Inshuti yacu YEZU KRISTU. Uwabatijwe wese yahawe urumuri rw’ubugingo bw’iteka. Akwiye kumurikira abantu bose bahura kugira ngo umwijima w’isi weyuke.

BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE

YEZU ASINGIZWE

Padiri Sipriyani BIZIMANA