Ku wa kane w’icyumweru cya 21 gisanzwe B
Ku ya 30 Kanama 2012
AMASOMO: 1 Korinti 1, 1-9; Zaburi 145 (144); Matayo 24, 42-51
Inyigisho yateguwe na Padiri Jérémie Habyarimana
‹‹Namwe rero nimube maso, kuko Umwana w’umuntu azaza igihe mudakeka ››
Uyu munsi Yezu araburira abigishwa be abashishikariza kuba maso kugira ngo batazatungurwa n’Ukuza k’Umwana w’umuntu. Arabashishikariza kuba maso bigana umugaragu mwiza Shebuja yashinze abo mu rugo rwe. Maze na we akabafata neza. Akajya abaha igaburo ryabo mu gihe gikwiye. Yezu arababwira rwose ko uwo mugaragu ahirwa. Kuko igihe Shebuja azagarukira agasanga ataradohotse. Ahubwo akomeza kurangiza neza izo nshingano ze. Shebuja na we azamwitura noneho amushinge ibyo atunze byose. Yezu arabihanangiriza ngo mu kuba maso birinde urugero rw’umugaragu mubi ukubita bagenzi be, akarya kandi akanywa hamwe n’abasinzi. Uwo nguwo Shebuja azaza ku munsi atamwitezeho. Maze amwirukane, amuherereze mu gice cy’indyarya. Maze aharirire kandi ahahekenyere amenyo.
Yezu Kristu wapfuye akazuka rero aratugenderera none ngo natwe adushishikarize kuba maso. Kandi aduhe n’iyo ngabire. Kuko hari byinshi natwe biturangaje muri iki gihe. Koko rero Nyagasani yadushinze ibyo dutunze byose n’ibyo turi byo byose muri Kiliziya ye kugira ngo duhe abe igaburo ryabo mu gihe gikwiye. Niba tubikora dutyo turahirwa kuko ntituzatungurwa. Ahubwo Nyagasani azaza adushinge ibye byose. Ariko niba tutazi ko ibyo dutunze bifite nyirabyo. Tukaba tubikoresha uko twishakiye. Tukabyitwaramo uko twishakiye. Ntidutinye gusindisha abantu no gusangira n’abasinze. Nyagasani aratuburira none ko tugiye gutungurwa. Tukakwa ibyo twiratagamo. Kandi tugaherezwa mu ndyarya n’abahemu. Bazahekenya amenyo ubuziraherezo. Bakazarira amarira atarangira.
Yezu rero aradusobanurira neza ko kuba maso nyako ari ukuba indahemuka mu byo yaturagije. Abe tukabaha igaburo ryabo kandi mu gihe gikwiye. Hanyuma tukirinda gusesagurira ibye mu gusangira n’abarenzwe. Kandi hari abarimo kwicwa n’inzara. None se isi yose ntituwemo n’abo yiremeye agira ngo tugaburire dukoresheje ibyo yaduhaye? Ariko se ibyo rwose tujya tubitekereza iyo twicaye mu kabari, amacupa aterekeranyije habuze utega undi amatwi kuko inzoga ziba zivugisha benshi amagambo? Ese abana b’Imana Data dukwiye rwose kuba abanyamurengwe gutyo? Ese niba tuvuga ko Imana ari umubyeyi wacu ariko ntitwite ku bo tuva inda imwe bashonje ubwo uwo twita Data ntituba tumubeshya? Niko ye! ese ko nyine ibyo dutunze ari ibye, kandi abana be bakaba bashonje, niba tudashaka kugaburira abana be ikizakurikiraho ni ikihe? Ni icyo nyine Yezu yavuze ko igihe twitwara gutyo tuzakwa ibyo twiratagamo. Tugaherezwa mu ndyarya. Kandi tumenye ko Yezu atabeshya. Ijambo rye ni ukuri kandi ryifitemo ububasha bwo kurangiza ibyo rivuga. Muri make rero umuntu wese ufite umugambi wo kurunda amafaranga ku yandi atitaye ku bandi kandi bababaye, amenye ko igihe cye cyarangiye. Niba atisubiyeho Nyagasani agiye kuza amwambure ibyo yapfushaga ubusa. Maze amuhereze mu ndyarya. Muntu wese witwa umukristu ufite icyo urusha abandi, menya ko ibyo utunze ari intizo. Nyagasani ashatse uyu munsi yaza akisubiza ibye. Hahirwa umukristu wese uzagira uruhare nyarwo mu kurwanya inzara ku isi. Kuko azaba rwose ari mu kiganza cya Data wo mu Ijuru we waka abakire ibyo bafite kugira ngo amare abakene inzara (Lk 1, 53). Wowe ufite byinshi utunze. Witegereza ko Nyagasani aza kubikura mu biganza byawe. Ahubwo ibwirize wowe ubwawe. Maze uhereze abashonji n’abakene. Bityo uzaba utangiye kuba umugaragu w’indahemuka. Aho gukomeza kuba nka wa mutindi ushyira ku kigega akakwimira umwana ihundo.
Nyamara ariko ifunguro tugomba gutanga si iry’umubiri gusa. Tumenye ko hari roho nyinshi zisonzeye ifunguro rya roho. Abantu bakeneye ko tubasabira. Abantu bakeneye ko tubamenyesha icyo Yezu Kristu abashakaho. Abantu bakeneye ko tubaha cyangwa tubahesha amasakaramentu. Ese muri ibi byose ntabo twarangaranye kandi ari twe byarebaga? Twitondere ingabire twahawe tuzikoreshe. Kuko niba tutazikoresha icyo twaziherewe kandi mu murongo wo guha buri wese igaburo rimugenewe, tuzashyirwa mu rwego rw’abahemu n’indyarya. Nta gihishe kitazamenyekana. Nta n’igihishiriwe kitazajya ahagaragara. Niba tutagabura neza ngo dutange ifunguro ritunga ubuzima bwa roho z’abantu. Tukaryimana. Cyangwa tukaritanga nabi. Ku buryo abantu barwazwa cyangwa bakanicwa n’igaburo tubahaye. Tumenye ko igihe cyacu cyo kwamburwa uwo mutungo kigeze. Niba tudahindutse ngo twisubireho rwose. Tugiye gutungurwa na Nyagasani maze duherezwe mu gico cy’indyarya.
Umubyeyi Bikira Mariya nadufashe kwakirana umutima wacu wose Yezu Kristu wapfuye akazuka uje kutuburira none. Maze aho kwita iterabwoba amagambo atubwira. Ahubwo tuyite iterabwenge n’iterabwira. Maze uwari umugaragu mubi wese afate umanzuro nyawo wo guhindura amateka ye. Naho uwari mu nzira nziza arusheho kuyikurikira no gukurura abandi ayibazanamo. Bityo twese dukorere Yezu Kristu wapfuye akazuka. Tuzahore tumusingiza ubuziraherezo.
Singizwa Yezu Kristu wapfuye ukazuka