Ndakubwira ukuri koko: atavutse ku bw’amazi no ku bwa Roho Mutagatifu ntashobora kwinjira mu ngoma y’Imana

KU WA MBERE W’ICYUMWERU CYA KABIRI CYA PASIKA

Ku wa 16 Mata 2012

AMASOMO: Intu 4,23-31; Zab 2; Yh 3,1-8


‹NDAKUBWIRA UKURI KOKO: UMUNTU ATAVUTSE KU BW’AMAZI NO KU BWA ROHO MUTAGATIFU, NTASHOBORA KWINJIRA MU NGOMA Y’IMANA›

Yezu arakira Nikodemu uje amusanga. Nikodemu aratangarira cyane Yezu amugaragariza ko ari umwigisha waturutse ku Mana kuko akora ibimenyetso cyangwa ibitangaza undi muntu wese atashobora gukora. Nyamara Yezu ibyo ntabitindaho kuko atazanywe no kugira ngo abantu batangarire ibyo akora. Ahubwo yazanywe no gukiza isi icyaha n’urupfu maze akaduha ubugingo buhoraho. Niyo mpamvu Yezu yihutira kuyobora Nikodemu muri iyo nzira iha abayinyuzemo kuvuka bundi bushya ku bw’ububasha bwa Roho Mutagatifu. Gusobanurira Nikodemu iby’uko kuvuka bwa kabiri byatumye Yezu aha Nikodemu inyigisho irambuye yerekeye ubuzima bushya muri Roho Mutagatifu.

Duhereye ku magambo ya Yezu, dushobora kuvuga ko uyu munsi Yezu arema Batisimu yacu muri Kiriziya Gatorika. Muri Batisimu twavutse ku bwa Roho Mutagatifu. Ubu ntitukiri abana b’abantu gusa, ahubwo turi abana b’Imana Data muri Yezu Kristu. Turi abagenerwamurage b’Ingoma y’Ijuru. Ibyubahiro byose bya Kristu tubifiteho uburenganzira. Hamwe na we ku bwe no muri we turi abami, abasaseridoti n’abahanuzi. Uko Sekibi idafite ububasha Kuri Kristu, natwe muri we no mu izina rye dushobora kuyinesha no kuyimenesha. Batisimu yacu yaradutagatifuje, iradutaka, iradusiga idukura mu mwijima idushyira mu rumuri ruhoraho. Hehe n’ibikorwa bigayitse by’abana b’umwijima,kuko twe turi abana b’urumuri (Efezi 4-5).

Muri ibyo byose ariko ntacyo tugomba kwiratana. Kuko ntabwo ari ku bwacu. Ni ku bwa Roho Mutagatifu. Niyo mpamvu kugira ngo dukomeze twitwe abana b’Imana kandi tube turibo koko,ni uko twahora twisunga Uwatubyaye. Nikodemu yakoze urugendo aza asanga Yezu ngo baganire ahavana ubuzima bw’abana b’Imana ihoraho. Ese twe aho tujya tumenya kwegera Yezu ngo yongere atuvugurure atuganiriza? Mu yandi magambo, hari ubwo tujya twitabira Inyigisho zadufasha kuguma mu buzima bushya? Akenshi iyo umuntu atangiye gutakaza ubuzima buhoraho ahinduka nk’umwana w’ikirara ntiyongere gutega amatwi ijwi rya Se. Iyo urukundo rw’Ijambo ry’Imana ridutungira ubuzima buhoraho rwadukamutsemo,tujye tumenyeraho ko n’ubwo buzima burimo kuzima muri twe. Twibuke ko Yezu yigeze kubwira abayahudi natwe atubwira uyu munsi ati ‹umuntu w’Imana yumva amagambo y’Imana. Ngaho mwamenya igituma mutumva, ni uko mutari ab’Imana.›(Yh 8,47) Twahera rero aha tuvuga ngo mbwira icyo ukunda kumva, na jye nzakubwira uwo uri we.

Uyu rero ni umunsi Nyagasani aduhaye kugira ngo twisubireho. Hato iyo Batisimu yacu itazahinduka nka ya mbuto nziza yabibwe mu nzira,mu rusekabuye cyangwa mu mahwa. Amasezerano twagiranye n’Imana Data muri Batisimu yacu ariyo: kwanga icyaha, gukurikira Yezu no kumwamamaza tuyakurikize rwose uko Roho Mutagatifu ashaka kubidufashamo. Bityo Batisimu yacu izagere ku ntego yayo : kutugira abana b’Imana ihoraho, kutugira abatagatifu.

Bikira Mariya nasabire buri wese muri twe ingabire yo gukomera ku masezerano ya Batisimu ye kugera ku ndunduro. Bityo Yezu Kristu wapfuye akazuka atubere ibyishimo ubuziraherezo.

Padiri Jérémie Habyarimana