Ni jye Mushumba mwiza

ICYUMWERU CYA KANE CYA PASIKA-ICYUMWERU CY’UMUSHUMBA MWIZA

Ku wa 29 Mata 2012

AMASOMO: Intu 4, 8-12; Zab 118(117); 1 Yh 3, 1.2; Yh 10, 11-18


NI JYE MUSHUMBA MWIZA; NZI INTAMA ZANJYE NA ZO ZIKAMENYA. NDETSE NEMERA GUHARA UBUGINGO BWANJYE, NKABUTANGIRA INTAMA ZANJYE.

Uyu munsi Yezu aribwira abigishwa be ku buryo bw’ikigereranyo ko we ari Umushumba mwiza. Akaba afite intama ze aragiye, zimuzi na we akazimenya. Kandi akaba aziha ubugingo bwe ku bushake bwe. Yezu arakomeza ababwira ko izindi ntama afite zitari mu rugo rwe agomba kuzizana . Maze hakaba igikumba kimwe n’umushumba umwe. Yezu akomeza ababwira ko gutanga ubugingo bwe ngo abusubirane bitera Se kumukunda. Kandi uko Yezu na Se bunze ubumwe,baziranye ni na ko yunze ubumwe kandi aziranye n’intama ze. Uko kuri Isomo rya kabiri riragushimangira. Umwanditsi w’Iyo baruwa arataraka maze agatangarira urukundo ruhebuje Imana Data yadukunze kugeza n’aho twitwa abana bayo kandi tukaba turi bo koko! Naho uburyo Data uhoraho akunda Yezu, Isomo rya mbere rirabitugaragariza. Muri iryo zina YEZU ni ho Imana Data yashyize ububasha bwose bukiza abantu nyuma y’aho apfiriye maze akazuka ku munsi wa gatatu.

Umushumba mwiza, Yezu Kristu wapfuye akazuka, uyu munsi rero araturarikira kwemera kuragirwa na we mu rwuri rw’ubugingo bw’iteka . Urwuri Yezu ashaka kuturagiramo ntirujya rwuma. Amaraso ye matagatifu ahora aruvomerera. Nta kirura gishobora kumurwanya ngo kimutsinde. Ngo hanyuma gishimute intama ze. Urupfu rwe rwatsinze urupfu rw’intama ze. Izuka rye rizizanira ubuzima buzira iherezo. Yiguranye intama ze. Yapfuye urwo zari gupfa. Yapfuye mu cyimbo cyazo. None yarazutse ntagipfa. Ari kumwe n’intama ze ubuziraherezo.

Yezu Kristu wapfuye akazuka rero ni Umushumba mwiza uturagiriye muri Kiriziya ye Gatolika Ntagatifu. Dore uko uwo Mushumba mwiza aturagiye: aratubyara akaduha ubuzima (Batisimu). Akatugaburira akoresheje Amabere abiri ya Kiriziya ye (Ijambo ry’Imana n’Ukaristiya). Iyo turwaye aratuvura kandi akaduha n’urukingo (Penetensiya). Yakenera kudutuma kuko azi nitege nke zacu akadukomeza (Isakaramentu ry’Ugukomezwa). Kuko azi ko imiyaga ihuha n’imivu itemba bisenya amazu, iyo tugiye gushinga urugo ariyizira we Rutare twikingaho tugakira. Nuko akaba ariwe turwubakaho. Maze rugakunda rukaremya. Urukundo rugakura kandi rukororoka rubikesha Umugisha we udashira (Ugushyingirwa). Iyo ashatse abamufasha kuhira, kwahura no kwahirira intama ze mu izina rye, abiha abo yishakiye maze na bo babishaka akabambika ububasha bwo guhagarara mu ruhame bamuhamya (Ubusaseridoti). Iyo igihe kigeze cyo kumusanga no kumusingiza ubuziraherezo, arongera akatuvugururamo ubuzima bwose yaduhaye. Nuko akadusiga amavuta ku biganza ngo tuganze umwanzi ubuziraherezo. Maze akayadusiga no ku gahanga ngo tuzahore tumuhanze amaso (Ugusigwa kw’abarwayi).

Ng’uko uko Yezu Kristu wapfuye akazuka aturagiriye muri Kiriziya ye Ntagatifu Gatolika. Turamenye rero ntitukiteshe ibyo byiza byose. Tumenye ko amasakaramentu yose abereyeho guha intama za Kristu ubugingo bwe buhoraho. Tumenye ko Ukaristiya n’Ijambo ry’Imana mu Misa bigomba guhora ari Ifunguro ryacu ridutunga buri munsi uko bishoboka kose. Tumenye ko Penetensiya ari ngombwa rwose. Kuko Yezu ni Umuganga wa roho zacu. Twitabire kandi gutabariza abarwayi amasakaramentu hakiri kare kugira ngo Umusaseridoti abahe ayo mahirwe ahoraho yo guhinguka imbere ya Nyagasani Uhoraho buhagiwe kandi basizwe amavuta y’ubutungane.

Yezu Kristu ni Umushumba mwiza . Ntabwo ari umucancuro uhunga aho rukomeye maze agata intama mu kangaratete. Kuri uyu munsi dusabire abaragiye intama ze mu izina rye bose. Kugira ngo Roho Mutagatifu abamurikire, abatere ubutwari mu bihe bikomeye. Ahumurize abahungabanyijwe n’ubukana bw’ibirura n’ubugome bwabyo. Yomore ibikomere by’abakubiswe hasi n’ibihe. Maze akomeze ahe Kiriziya ye Abashumba banyuze umutima we (Yer 3,15). Kandi ayirinde kwinjirwamo cyangwa kwigarurirwa n’abacancuro. Nuko buri wese amugire intama nzima yumva Ijwi ry’Umushumba ikamukurikira. Maze ikirinda burundu kohoka inyuma y’ibirura. Kabone n’ubwo byaza byambaye uruhu rw’intama. Kuko intama ze zidashobora kwemera na rimwe kuragirwa mu rwuri rutari urwa Kristu.

Umubyeyi Bikira Mariya, Umwamikazi w’Intumwa nahe buri wese uyu munsi guhura na Yezu Kristu Umushumba mwiza. Maze kuva none ature mu rwuri rwe kandi atungwe na rwo muri Kiriziya Gatolika. Umubyeyi Bikira Mariya nahe Kiriziya Abashumba b’abatagatifu. Badatinya gutanga ubuzima muri Kristu kugira ngo intama zibugire kandi zibugire busagambye (Fil 2,17; 1Tes 2,8; Yh 10, 10).

 

Padri Jérémie Habyarimana