Ni jye nzira, ukuri n’ubugingo

KU WA GATANU W’ICYUMWERU CYA KANE CYA PASIKA

Ku wa 4 Gicurasi 2012

AMASOMO: Intu 13, 26-33; Zab 2; Yh 14, 1-6


“NI JYE NZIRA, UKURI N’UBUGINGO. NTAWE UGERA KURI DATA ATANYUZEHO” (Yh 14,6)

Uyu munsi Yezu arahumuriza intumwa ze. Nyuma y’ibihe bikomeye yari amaze kubanyuzamo abahamiriza yeruye ko byarangiye urupfu rwe rwageze bahinze rwose umushyitsi. Mbese bakutse umutima. Byabaye ngombwa rero ko Yezu abahumuriza. Ntiyabahumurije ababeshya nk’uko akenshi twebwe abantu tubigenza. Ahubwo yababwije ukuri kuje urumuri n’urukundo. Yezu aratangira ababwira , ati “ntimugakuke umutima.” Hanyuma arabayobora mu nzira ibakiza ubwo bwoba bw’urupfu rwe rwari rwegereje n’izindi ngorane zose zo ku isi zijyanye na rwo. Arabahamiriza ko kwa Se aho agiye hari imyanya myinshi ibateganyirijwe. Kandi ko namara kugerayo azagaruka kubatwara. Maze aho azaba ari akaba ari na ho bazaba. Nuko akomeza ababwira ko aho agiye bahazi ndetse ko n’inzira yaho bayizi. Kubera ko amagambo ya Yezu yari amaze guhumuriza umutima wabo, basigaranye amatsiko yo kumenya aho agiye n’inzira iganayo. Nta gushidikanya ko Yezu yari yarabibigishije kenshi. Ariko kubyumva no kubisobanukirwa bari batarabihabwa na Roho Mutagatifu. Gusa rero ntibagize isoni zo gukomeza kumubaza. Ntibameze nk’umunyeshuri utinya kubaza mwarimu ngo abandi batamuseka bamwita umuswa. Yezu na we abasubizanya urukundo kuko azi intege nke zabo. Ntameze nk’umwarimu wuka inabi abanyeshuri bamubajije ibibazo. Nyagasani Yezu rero arasubiza Tomasi wari umweruriye ko ari inzira, ari n’aho agiye byose nta na kimwe bazi. Umwigisha mwiza agira, ati “ni jye nzira, n’ukuri n’ubugingo. Ntawe ugera Kuri Data atanyuzeho”. Nubwo Yezu yongeraho ibisobanuro, ariko igisubizo cy’ibibazo byose bya Tomasi Intumwa kirimo hano.

Yezu Kristu wapfuye akazuka rero, nka ziriya Ntumwa, uyu munsi yicaranye natwe ngo aduhumurize. Kuko azi neza ko natwe dufite ibiduhagaritse umutima. Kandi ikibazo ni nk’icy’intumwa. Akenshi natwe turahangayitse kubera urupfu. Ntawakwirwa atinda Kuri iki cyago. Hato hatagira usubira aho Yezu akuye intumwa ze hamwe natwe. Ariko tumenye neza ko Yezu kristu wapfuye akazuka ariwe Nzira, Ukuri n’Ubugingo. Yatsinze urupfu nk’uko Pawulo Intumwa abyamamaza i Antiyokiya no rwagati muri twe uyu munsi. Wihangayikishwa n’urupfu uzapfa. Ahubwo haranira kugendera muri Yezu Kristu we uguha ubugingo bohoraho. Wiihagarika umutima kubera abawe bapfuye cyangwa barembye urupfu ukaba ubona ko rwatashye rwa gati muri mwe. Yezu Kristu ni Ubugingo buhoraho. Muhange ama so. Hanga amaso aho aganje mu Ijuru kwa Data Uhoraho. Aho muzibanira rwose ubuziraherezo. Mupfa kuba n’uyu munsi muri kumwe. Ngicyo ahubwo icyagombye kudutera inkeke. Ariko Yezu na byo arabizi kuko atwiyereka nk’Inzira. Umva ibyo Yezu Kristu wapfuye akazuka akwigisha uzabaho kandi ntuzigera utura mu kinyoma (Yh 8,12.32; Mt 11, 28-30; Mk 8,34-38; Mt 17,5). Yezu azakumurikira maze agufashe gutahura abantu bashaka kukwifatira maze ngo bagukoreshe ibyica roho yawe kandi bikagutesha agaciro mu isi no mu Ijuru.

Yezu rero araduhumuriza none. Ariko anaduhumura ngo tuve mu kinyoma tubeshya abandi. Cyangwa twigobotore ibinyoma tubeshywa na bene muntu utwizeza ibitangaza adashobora kudukorera. Kuko atari we Bugingo.Kuri iyi si rero hari ibikuramutima byinshi. Hari n’abatubwira ko nitutabakurikira tuzabona amakuba. Mbese ko tuzarimbuka burundu. Niba tutemeye amategeko bigisha uko bashaka kandi ngo duhabwe batisimu yabo.Hari n’abatubwira ko nitubakurikira tutazarwara, ntitubure akazi. Mbese rwose ko iwabo ari umudabagiro.Ko Imana bamamaza itanga byose! Ntabwo tugomba kwitiranya umukiro w’iteka n’amaramuko. Koko icyo gihe ntaho twaba dutaniye n’ibimera n’inyamaswa. Kuko nabyo bikeneye icyo kurya kandi Nyagasani arabigaburira. Niba rero natwe turi abo guha ibijumba n’ibishyimbo,amazi n’umugati,ikirayi n’ikigori… maze tugasingiza iyo mana nziza iduhaza. Ubwo se twaba dutaniye he n’inyana zagaburiwe urubingo? Oya! Yezu Kristu araduhamagarira uyu munsi kumurangamira we Nzira, ukuri n’ubugingo. Maze tugaharanira kuzicarana na we mu Ijuru twemera kuva uyu munsi kumukurikira mu nzira y’urukundo n’ukuri. Naho abibwira ko Umukiro uba iwabo gusa. Baribeshya kuko si bo Yezu Kristu. Si bo Nzira, Kuri na Bugingo. Nta na hamwe tubona Yezu yigeze abatwerekaho abantu bamuhagarariye. Ukuri nyako ni Kristu (Kol 2,17). Ahubwo icyo tuzi ni uko Petero Intumwa yahawe ububasha buhererekanywa kugeza ubu muri Kiriziya Gatolika kandi bukahigaragariza ku buryo bw’umwihariko (Mt 16,13-19). Ntawe ugomba rero kudutera ubwoba yitwaje amategeko ya Musa (Kol 2,6-23); Uwo duteze amatwi ni Yezu Kristu Nzira Kuri na Bugingo kandi abari muri we no ku bwe buzuriza amategeko yose ya Musa mu gukundana nk’uko Kristu yabakunze (Yh13,34-35; Rom 13,10. Ndetse bagakora n’ibindi byinshi abigishwa ba Musa bo mu bihe byose batigeze bashobora gukorera Uhoraho. Kubera Ububasha bwa Roho Mutagatifu dukesha Urupfu n’Izuka bya Yezu Kristu (Yh 14, 12).

Umubyeyi Bikira Mariya nafashe buri wese uyu munsi guhura na Yezu Kristu wapfuye akazuka we Nzira, Kuri na Bugingo. Bityo buri wese yemere kubeshwaho na Kristu aho gushaka kwibeshaho we ubwe . Buri wese yemere kubeshwaho na Kristu aho kumva ko hari undi muntu cyangwa itsinda ry’abantu akesha ubuzima. Buri wese yemere, ku bw’amasengesho ya Bikira Mariya, kubaho mu kuri imbere ya Kristu, imbere ya Kiriziya n’imbere y’abantu bose bo ku isi.

Padri Jérémie Habyarimana