Ni jye rembo ry’intama

KU WA MBERE W’ICYUMWERU CYA KANE CYA PASIKA,

30 MATA 2012

 

AMASOMO:

1º. Intu 11, 1-18

2º. Yh 10, 1-10

 

 

NI JYE REMBO RY’INTAMA

 

Ivanjili y’uyu munsi iradufasha gukomeza kwerekeza isengesho ryacu ku bashumba b’intama z’Imana. Dushobora no gukomeza iryo sengesho iminsi yose y’iki cyumweru cya kane cyitwa ICYUMWERU CY’UMUSHUMBA MWIZA. Ni uburyo bwo kwishimira ukuntu YEZU KRISTU yaje mu isi aje kudukiza. Yatweretse igisobanuro nyacyo cy’ubuzima. Yatweretse inzira nyayo igana ijuru. Ikindi twakwitaho ni ugusabira abashumba b’intama z’UMUSHUMBA MUKURU YEZU KRISTU.

Iyo tuzirikanye amateka y’umuryango w’Imana, tubona ko Imana ubwayo ari yo yagiye yiyoborera abayo. Kuva kuri Aburahamu kugeza YEZU aje mu isi, Imana Data Ushoborabyose yagaragaje ko yitaye ku bantu. Ubwayo yihishuriye abantu kugira ngo bayimenye bityo bareke kugenda biyonona. Cyakora imibereho y’abantu mbere ya YEZU KRISTU wasangaga isa n’aho iri mu icuraburindi. Amateka yabo yose yari yaraziritswe n’imico karande myinshi ku buryo ITEGEKO ryatanzwe rinyuze kuri Musa ryari ryaravangiwe n’uducogocogo tw’amategeko ya kiyahudi. Igihe gishya cy’Isezerano Rishya kandi rizahoraho iteka cyafunguwe na KRISTU. Bityo rero, kuva aho tumumenyeye, ntibikwiye ko tugendera mu nzira z’ubuyobe.

Nta yindi nzira igeza ku Mana y’Ukuri. Ni WE rembo ry’intama. Abantu bose bashakashakaga kuyobora intama za Nyagasani batanyuze mu nzira ze zagaragajwe kuva kera yabise abajura n’ibisambo: “Abandi bose baje mbere yanjye, ni abajura n’ibisambo, n’intama zanze kubumva”. Ijambo rye rizanye ihumurizwa. Kuva ubu intama zashakashakiraga umukiro ahandi zimenyeshwe ko umuryango winjira mu rwuri nta wundi, ni YEZU KRISTU. Ni We wabaye Isezerano Rishya kandi rizahoraho iteka. Ni We Mushumba utarumanza izo aragiye. Ni We Mukiro nyakuri. Ni We rembo riyobora mu rwuri rutoshye. Uzamunyuraho wese azakizwa. Icyiza cyo kunyura kuri YEZU KRISTU, ni amahoro n’ukwishyira ukizana. Nta muntu n’umwe ndumva washyize amiringiro ye muri YEZU KRISTU ngo abure amahoro n’ituze. N’abamukurikiye bakabitoterezwa, ntibigeze babura amahoro y’umutima ngo bagamburuzwe. N’ubu kandi izo ngabire ziracyariho kandi zizahoraho kugeza igihe azagarukira. Ni ngombwa ko twitoza kuba ari We dushingiraho ubuzima bwacu kugira ngo ejo tutazahuhwa n’umuyaga.

Hashize imyaka irenga ibihumbi bibiri YEZU KRISTU yeretse isi aho umuryango w’ijuru uherereye. Ni We ubwe. Abawinjiriyemo tuzi kandi twiyambaza badusigiye umurage dukwiye gukurikiza. Cyane cyane abashumba babaye intwari mu kunga ubumwe na YEZU KRISTU babashije gukingurira intama nyinshi irembo ry’ijuru. Twese adusaba kwinjirira mu irembo ry’intama. Ku buryo bw’umwihariko, abashumba bose barasabwa kwinjirira mu irembo ry’intama. Umushumba wese winjiriye mu irembo, izo ayoboye na zo ni ho zinjirira. Uwayobye akuririra ahandi, uwo nguwo ayobya benshi. YEZU atwigisha igihe cyose akoresheje ibigereranyo. Gusobanura Ijambo rye ni ukumvikanisha ibyo bigereranyo mu buzima bw’abantu n’amateka yabo. Abayoboke ba KRISTU bashobora gucika intege cyangwa bakayoba, bakayoberwa aho binjirira bitewe n’uko bayobowe n’abantu badasobanukiwe n’irembo iryo ari ryo. Birashoboka, kandi byabayeho no mu mateka ya Kiliziya, ko umusaseridoti ashobora kuyobagurika mu bukristu bwe. Icyo gihe hari benshi bayoba. Hari abantu usanga bitwaza intege nke z’abasaseridoti bagahakana ibikwiye gutunga roho zabo. Hari abazinukwa kujya mu misa, bakanga guhabwa penetensiya n’andi masakaramentu kubera ko bazi ko padiri kanaka akora ibyaha ibi n’ibi. Uburyo bwiza bwo gukomera ku ngabire YEZU aha buri wese, si ugushengerera ibyaha by’abo bantu. Urabishengerera bikagushegesha. Ikihutirwa ni ukujya ku mavi ugasabira abatorerwa kuba abasaseridoti mu rwego rwa gihereza. Ni ukudata icyizere kuko nta kintu na kimwe cyabuza ijwi rya YEZU KRISTU kumvikana. Dukeneye abashumba bazima. Dukeneye ariko kandi n’intama zishishoza zikumva ijwi rya KRISTU ubwe. Izo ni zo YEZU yavuze ko zidakurikira uw’ahandi. Zimenya kumuhunga kuko ziba zitazi ijwi ry’ab’ahandi. Aha dusobanukirwe ko ingabire YEZU atanga zituma buri mukristu wese ashobora gusobanukirwa akirinda abashobora kumuyobya. Mu bihe by’urujijo, by’umwijima mu bijyanye no gukurikira YEZU hakunze kuboneka amatsinda menshi kandi anyuranye yo gushakisha inzira y’umukiro. Icyo kiba ikimenyetso cy’uko ibihe abantu baba barimo biba bitoroshye. Hagomba rero abashumba basobanukiwe bita ku ntama za Nyagasani baziyobora kuri YEZU KRISTU nta rujijo. Tubisabe tubikuye ku mutima.

 

BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE

YEZU KRISTU ASINGIZWE.  

Padiri Sipriyani BIZIMANA