Ni jyewe Mugati utanga ubugingo. Unsanga ntazasonza bibaho

KU WA KABIRI W’ICYUMWERU CYA GATATU CYA PASIKA

Ku wa 24 Mata 2012

AMASOMO:

Intu 7,51-8,1ª; Zab 31 (30): Yh 6,30-35


‹NI JYEWE MUGATI UTANGA UBUGINGO.UNSANGA WESE NTAZASONZA BIBAHO, N’UNYEMERA NTAZAGIRA INYOTA BIBAHO›

Yezu araganiriza abantu yari yaraye agaburiye imigati n’amafi yatubuye. Yari yafashe imigati itanu y’ingano za bushoki n’amafi abiri agaburira ikivunge cy’abantu. Bararya barijuta baranasagura. Muri icyo kivunge cy’abantu , abagabo barimo bari nk’ibihumbi bitanu. Uyu munsi Yezu arahura n’abo bantú kuko bwarakeye bongera kumushaka. Yezu agihura na bo bamubwiye amagambo meza bamwereka ko bamukeneye rwose. Ariko Yezu we arababwira, ati “ndababwira ukuri koko: ntimunshakira ko mwabonye ibimenyetso, ahubwo muranshakira ko mwariye imigati mugahaga. Nimujye mukora mudaharanira ibiribwa bishira, ahubwo nimuharanire ibiribwa bihoraho mu bugingo bw’iteka, ibyo Umwana w’umuntu azabaha, kuko ari we Imana Data yashyizeho ikimenyetso”(Yh 6,26-27). Ikiganiro kirakomeza baka Yezu ikimenyetso kigaragaza ko yaturutse Kuri Uhoraho nk’uko Musa yagaragaje ko ibyo akora bituruka ku Mana ihoraho agaburira manu abasekuruza babo mu butayu. Nyamara Yezu arabakosora ababwira ko atari Musa wabagaburiye umugati wo mu Ijuru ahubwo ko ari Se wa Yezu uri mu ijuru wawubagaburiye. Yezu ahera aho ngaho abasobanurira ko umugati Uhoraho atanga ari uw’ukuri, uturuka mu ijuru kandi ukazanira isi ubugingo. Amaze kubabwira iby’uwo mugati bumvise bifuje guhora bawurya maze bamusaba guhora awubaha. Nibwo Yezu abasubije, ati “ni jyewe mugati utanga ubugingo. Unsanga wese ntazasonza bibaho,n’unyemera wese ntazagira inyota bibaho”.

Nk’iyo mbaga,uyu munsi ni twe Yezu abwira ko ari umugati utanga ubugingo. Nitwe abwira ko nitumusanga tutazasonza. Ko nitumwemera tutazagira inyota bibaho. Natwe arabitubwira kuko atubonamo inzara n’inyota y’ibindi bitari we cyangwa se y’ibindi bisenya rwose ubuzima bwe muri twe. Arabitubwira kuko abona tumukurikiye, tumushakira kubura hasi no hejuru, ariko tugira ngo atugaburire turye nta kindi dupfana na we. Aratubwira ariya magambo kubera ko abona duhangayitse kubera ibiribwa n’ibinyobwa cyangwa kubera n’ibindi bintu bijyanye n’imibereho ya hano ku isi. Arabitubwira aduha nk’igisubizo cy’amasengesho menshi tuvuga dusabira abantu imibereho ya hano ku isi: abo dusabira kubona akazi, dipolome, uruhusa rwo gutwara ibinyabiziga, n’andi mahirwe anyuranye ya hano munsi nko kushyingirwa cyangwa kubyara. Yezu natwe aratubwira ririya Jambo nk’aho yagize ati, “ibyo byose murarikiye, mufitiye inzara cyangwa inyota, mumenye ko atari byo bitanga ubugingo. Ni jyewe mugati utanga ubugingo”. Koko rero mu buzima busanzwe, umuntu ntaramuka kuko yariye cyangwa yanyoye. Umuntu amara kabiri kuko Nyagasani Uhoraho akimuhagaritse. Akenshi rero twebwe abantu twibeshya ko tubeshejweho n’umugati turya wa hano munsi. Nyagasani uyu munsi aratwereka ko twibeshya rwose. Ko ubuzima atari ubwo dukesha amafunguro. Ahubwod ko ubuzima bwacu bw’ukuri ari We ubwe, Mugati nyakuri utanga ubugingo.Kwemera ko Yezu ari Umugati utanga ubugingo bivuga rero kwemera kugaburirwa na we. Kwemera kubeshwaho na we.

Ni byo koko Nyagasani uyu munsi araduhamagarira guhindura “imirire n’iminywere”. Hari abajya bavuga ngo mbwira icyo urya nzakubwira uwo uri we. Ni yo mpamvu twakwibaza uyu munsi: ku byerekeranye n’umubiri,;ese ibitunga umubiri wanjye bikomoka Kuri Yezu Kristu Mugati utanga ubugingo? Mu yandi magambo ibintunga cyangwa ibyo ntunze ari na byo ntekereza ko bintunze nabironse binyuze mu zihe nzira? Niba bikomoka Kuri ruswa, uburaya, ubwicanyi, amanyanga, ubujura bunyuranye, amahugu…Yezu uyu munsi araguhamagarira kubigenza nka Zakewusi (Lk 19,1-10) cyangwa nka Mariya Madalena. Wishidikanya. Yezu waremye umubiri ntazawuburira n’ikiwutunga kimuturukaho, niba wiyemeje gutura muri we. Naho ku birebana n’ifunguro rya roho; twakwibaza ibitunze roho yacu. Muri make mu buzima bwawe ni iki kigutera guhimbarwa ngo wumve uguwe neza mu mutima wawe? Ese ibyo bigutera akanyamuneza no guhimbarwa bikomoka kuri Kristu bikamuganaho? Ese bifitanye isano n’ibyamuhimbaje na n’ubu bikimutera kwishima hamwe n’Ijuru ryose ( Mt 11,25-30; Lk 15,7)? Ese ni iki kijya gitera umutima wawe kubabara? Ese ibikubabaza mu mutima wawe ni cyo bibabaza na Kristu (Lk 6,21; 19,41)? Koko rero kubabarana na Kristu no kwishimira muri we ni ibanga rya Pasika ye mu buzima bwacu. Ni bwo buzima bushya aduha (Kol 3,1-4).Kubera iyo mpamvu rero, Ibyo cyangwa abo twirukaho bose, tumenye neza ko nta n’umwe ufite ububasha bwo kutubeshaho. Kristu ni we Mugati utanga ubugingo bw’ukuri.

Umubyeyi Bikira Mariya, Nyina wa Yezu Kristu uri mu Ukaristiya nadusabire twese uyu munsi kwakira Yezu Kristu Mugati utanga ubugingo. Twemere gutura muri we, gutungwa na we no gutagatifuzwa n’ubutungane bumuturukaho.

Padiri Jérémie Habyarimana