Inyigisho: Nihasingizwe izina ry’Uhoraho

Ku wa mbere w’icyumweru cya 26 B gisanzwe,

01 Ukwakira 2012

AMASOMO: 1º.Yobu 1, 6-22

2º.Lk 9, 46-50 

Inyigisho yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

Nihasingizwe izina ry’Uhoraho 

Icyo ni igisingizo umugabo YOBU yahanitse amaze kumva ko ibye byose Sekibi yabyigabije. YOBU atubereye urugero rudahinyuka mu gusingiza Imana Data Ushoborabyose. Impamvu urugero aduhaye ruhebuje, ni izo mbaraga afite zo kubura umutwe agasingiza kandi ibye byadogeye. Ibi ntitubimenyereye! Ubundi iyo umuntu ahuye n’akaga abura icyo avuga akaruca akarumira. Hari n’abacika intege kandi bari basanzwe abafata iya mbere mu gusingiza Imana. Yewe hari n’abiheba bakiyahura ntibazongere kuvugwa ukundi. Ese izo mbaraga YOBU yazivanye he? Ese natwe twazishyikira? Twabigeraho dute? 

Igisubizo ni iki: UKWEMERA GUKOMEYE. Kimwe mu bimenyetso bidashidikanywa bigaragaza UKWEMERA, ni ukubasha gukomeza gusingiza Imana n’ubwo ibintu byaba byadogeye. Iyo byose bigenda neza, tubasha gusenga kandi tukanagaragaza ko twumva inyigisho Kiliziya itugezaho. Ababatijwe dukunze kuvuga ko twemera YEZU KRISTU wapfuye akazuka. Buri cyumweru, mu Ndangakwemera dutangaza mu ndirimbo iryoshye, tuvuga ko twemera ubuzima buzahoraho kandi ko dutegereje izuka ry’abapfuye. Mu gihe cy’igisibo dukora inzira y’umusaraba tukagera aho tubwira Nyagasani ko amakuba tuzahura na yo yose tuyemeye tugiriye ibyamubabaje. None se ni ko tubikomeraho iyo duhuye n’icyago? None se uko kwemera duhora dutangaza kumirwa n’iki mu byago? 

Ukwemera dutangaza muri Liturujiya, akenshi nta ho kuba guhuriye n’ukuri. Iyo icyago kije tugahinduka abandi bandi, tugahakana Imana ntitwongere kuyisingiza, tuba tugaragaje ko ibyo tuvuga ko twemera biba ari nk’ibikino. Urukundo rukomeye dufitiye YEZU KRISTU ni rwo rutuma dukomeza kumuhanga amaso n’iyo umusaraba uhingutse. Iyo bitabaye ibyo, Ukwemera kwacu kuba ari amagambo gusa, urukundo twiratana ruba ari amanusu gusa. 

Umutego tugwamo mu bijyanye n’ukwemera YEZU adushakaho, ni ukubaho turebera ku bandi maze tugahora dushyize imbere ishema n’ikuzo by’abantu. Muri rusange, abantu basa n’aho bihangira inzira zo kwiyumvisha ko icya ngombwa mu buzima ari ukubaho nta kagorane na gato duhuye na ko. Ibyo ni ubwenge buke butuma duhora duteshwa inzira y’Ivanjili tukararikira ibyo isi idushukisha. Hari n’aho duhora twishakira kuba abantu ba mbere bubashywe muri byose. YEZU yabwiye abigishwa be ko ibyo nta cyo bimaze. Icya ngombwa ni uguhora twifuza ko ahantu hose hakorwa ugushaka kwe. N’abantu bose kandi tubona ko bakora neza ibihesha Imana ikuzo n’icyubahiro, ntitugomba kubarwanya, ahubwo tugomba kubakunda no kubafasha mu bikorwa byiza bihesha Imana ikuzo. Aho ni ho twitandukanya n’amashyari n’indi migirire yose igandiyemo umwijima. 

YOBU intungane, natubere urugero mu kuba mu by’iyi si atari byo dushyizemo umutima wacu wose. Twavutse twambaye ubusa kandi tuzasubirayo ubundi. Nihasingizwe izina ry’Uhoraho. Nahabwe icyubahiro YEZU KRISTU wadupfiriye akazukira kudukiza. 

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE UBU N’ITEKA RYOSE

AMEN