Nimuhumure, ni jye, mwigira ubwoba


KU WA KABIRI W’ICYUMWERU CYA 18 GISANZWE

Ku ya 7 Kanama 2012

AMASOMO: Yeremiya 30,1-2.12-15.18-22; Zaburi 102 (101);

Matayo 14,22-36

Inyigisho yateguwe na Padiri Jérémie HABYARIMANA

‹‹NIMUHUMURE, NI JYE; MWIGIRA UBWOBA››

Uyu munsi Yezu arerekana ububasha bwe ku byaremwe: amazi n’umuyaga. Bityo agaragaze ko yuzuye ububasha bw’Umuremyi Uhoraho. Maze Abigishwa be bakubite ibipfukamiro hasi bamuramye.

Koko abigishwa basabwe na Yezu kwambuka inyanja batari kumwe na we. Ubwo bagiye bagashya, ariko bagasa n’abari gusubira aho baturutse, kuko umuyaga wabaturukaga imbere. Igicuku kinishye Yezu yaje abasanga yigendera n’amaguru hejuru y’inyanja. Abigishwa bamubonye ubwoba burabataha, induru bayigira ndende. Mbese iyo baba ari abavuga ikinyarwanda bari kuba bitabaza amagambo nk’aya akurikira: Yowe! Dorekiriya kintu kigenda hejuru y’amazi! Ayiwe! Kije kidusanga turashize we! Turapfuye we! (no kuvuza akamo n’akaruru). Iyo aba undi muntu utari Yezu yashoboraga no kuba yavuga ati ‹‹reka mbanze mbakange ndebe uko babyitwaramo››. Yezu ntiyabigenje atyo. Kuko atazanywe no gukina na twe cyangwa kudukinisha. Yazanywe no kudukiza.

Niyo mpamvu Yezu amaze kubona ubwoba bwabo yababwiye bwangu ati ‹‹nimuhumure, ni jye; mwigira ubwoba››. Petero ariko ntiyashirwa. Ni bwo amusabye ngo na we agende hejuru y’amazi ngo abone kwemera ko ari we koko. Ubwo Yezu yabimwemereye . Petero atangira kugenda yemye hejuru y’amazi. Ariko ageze hagati arashidikanya. Nuko atangira kurohama. Maze atera hejuru atabaza Yezu. Nuko Yezu amufata akaboka aramurohora. Maze bombi bahagarara bemye hejuru y’amazi. Yezu afashe akaboko ka Petero. Nuko Yezu amuhugura kibyeyi agira ati‹‹wa mwemera gato we, ni iki cyatumye ushidikanya?››

Uyu munsi rero natwe Yezu Kristu wapfuye akazuka aje adusanga mu ijoro ry’icuraburindi. Aho kugashya byatunaniye kubera inkubi y’umuyaga iduturuka imbere. Urumuri ni ruke kubera umwijima. Kandi uturwanya afite imbaraga zikomeye kuko yitwa umuyaga kandi akitwaza intwaro yitwa amazi. Urugamba rwo kurwana n’ibyo uko ari bitatu ntirutworoheye: umuyaga, umuvumba w’amazi n’ijoro. Ibyo ari byose ikiri ukuri ni uko Yezu natadutabara tutari bwambuke rwose iyo nyanja. Ariko Yezu Kristu wapfuye akazuka aratuzi. N’abaturwanya ntayobewe abo ari bo n’ubukana bwabo (Ef 6,10-12). Ni yo mpamvu yiyiziye none ubwe kudutabara. None se aho turemera adufate akaboko nka Petero maze aturinde kurohama? Cyangwa turamwikanga twirukanke tumuhunga nk’umuntu utazi koga usimbukira mu nyanja yikanze intare?

Koko rero Yezu Kristu wapfuye akazuka aje adusanga none mu ngorane zinyuranye zigamije kuroha roho zacu. Zimwe ni izo twebwe ubwacu twikururiye twibeshya ko tuzakora ibyaha kandi tugakomeza kumererwa neza. Twiyibagije ko umushahara w’icyaha ari urupfu . None inzogera ya nyamwanga kumva ntiyanze no kubona iravugira mu mitima yacu ubudahagarara. Iryo curaburindi turimo turi benshi, Uhoraho araritunga urutoki mu isomo rya mbere aho agira ati ‹‹nta muntu ufite wo kukurengera, igikomere cyose kibonerwa umuti, ariko icyawe nta miti yakivura. Abakunzi bawe bose barakwirengagije, ntibakikwitayeho! Naragukomerekeje boshye ukubiswe n’umwanzi; ari na cyo gihano cyawe kubera ibicumuro byawe bitagira ingano, n’ibyaha byawe bidahwema kwigaragaza.Kuki utakishwa n’uruguma rwawe? Igikomere cyawe ntigishobora gukira! Nakugize ntyo kubera ibicumuro byawe bitagira ingano, n’ibyaha byawe bidahwema kwigaragaza.›› Hari amakuba turimo twakururiwe n’abo twitaga incuti. Hari n’ayo twakururiwe n’abanzi. Hari ayo twakururiwe n’ikirere, n’ibihe cyangwa n’amateka. Ibyo byose byavangitirana kuva aho turi twambuka inyanja y’urupfu rw’iteka bikatugora. Maze tugahitamo guhebera urwaje tubwira abandi ngo nibigendere; naho twebwe ibyacu byarangiye. Mbese aha ni ha handi umuntu agera agatsindwa burundu n’ingeso mbi runaka:ubusambanyi, ubusinzi, urwango, kutababarira, umujinya,ikinyoma, intonganya…ku buryo yumva ko urugamba rwo kurwana n’izo ngeso mbi rwarangiye atsinzwe burundu.Ko yarangije kuba rwose uwa Shitani burundu. Ubwo rero ibyo bigaherekezwa n’ubwoba budashira n’agahinda gahora gahonda umutima, amaganya, kwiheba,guhekenya amenyo biherekezwa no kwiroha mu biyobyabwenge maze byose bikagenda bikubita amakashe yabyo ku rupfu rwa burundu rw’iyo roho. Ahantu nkaho ni ho Yezu Kristu wapfuye akazuka aje kudukura none. Ntashaka ko duheranwa n’inyanja y’urupfu. Arashaka ko twese tuyambukana na we none. Ibyaha byose uko bingana kose ni nk’igishashi cy’umwambi w’ikibiriti uzimirizwa mu mazi y’inyanja. Higira rero uwibeshya ko ari umucumuzi ruharwa udashobora kwakirwa na Yezu Nyirimpuhwe ngo ababarirwe.

Yezu rero uje adusanga twoye kumuhunga. Twoye kumuhunga kuko nta rubanza aje kuducira . Aje kutuguirira impuhwe. Koko rero akenshi turamurabukwa tukiruka, tukitwara rwose nk’aho dukoreshwa na shitani. None se ni bangahe bemera kumwegera ngo basabe imbabazi z’ibyaha byabo muri penetensiya nta buryarya? Akenshi dutinya kugaragara nk’abanyabyaha ngo hatagira uducira urubanza. Yezu uri muri Penetensiya si icyo aba ahakora. Mwegere mu musaseridoti akoherereje maze aguhunde impuhwe ze. Tureke rwose guhunga Yezu Kristu utuzaniye Impuhwe ze mu ntebe ya Penetensiya. Hari ahandi henshi usanga twaracitse imbere ya Yezu. Ugasanga aho ari mu Ukaristiya, muri Taberinakuro Ntagatifu ntituzi kumwegera ngo tuganire na we. Ugasanga Kiriziya iririrwa ikinguye, nta bantu binjiramo; ariko isoko n’ akabari bitigeze bibura abakiriya. Twegere Yezu uri mu Kiriziya zo hafi yacu adutagatifuze. Abenshi ntibaramenya ko kumva Misa buri munsi ari uburenganzira bwabo. Uyu munsi Yezu aje iwanyu mu Misa. Kandi buri munsi aba ahari. Reka kumwikangamo umuntu uje kugutwara igihe cyawe no kukubuza kwikorera icyo ushaka. Menya ko akuzaniye amahoro, urukundo n’ibyishimo nyabyo. Kandi nta wundi muntu ushobora kubiguha wundi munsi y’izuba.

Umubyeyi wacu Bikira Mariya, nafashe buri wese kwemera gutabarwa na Yezu Kristu wapfuye akazuka. Bityo dushobore kwambuka inyanja y’icyaha n’urupfu turi mu bwato bumurikiwe na Kristu buyobowe na Papa. Ni ukuvuga tubifashijwemo na Kiliziya Gatolika itujijura ikoresheje inyigisho za Kristu kandi ikadutungisha amasakaramentu ye matagatifu. Bityo twese dushobore kurokoka urupfu rw’iteka dutsinda ibyaha tubivamo, kandi tuvurwa ibikomere byaduteye. Maze tuzahore dupfukamiye Kristu turata ubumana bwe bwatwunamuye.

Singizwa Yezu Kristu wadupfiriye ukazukira kudukiza.