Nimuhumure

KU WA GATANDATU W’ICYUMWERU CYA GATATU CYA PASIKA,

21 MATA 2012

 

AMASOMO:

1º. Intu 6, 1-7

2º. Yh 6, 16-21

 

NIMUHUMURE

 

Uyu munsi YEZU KRISTU aratubwira twese ati: “Nimuhumure, ni jye”. Muri iki gihe, nta muntu n’umwe ushobora kuvuga ko atekanye ijana ku ijana. Hari imiyaga n’imihengeri byinshi hirya no hino.

Umuyaga mwinshi wahushye n’inyanja ikitera hejuru mu gihe abigishwa ba YEZU bari binjiye mu bwato, bishobora kudushushanyiriza imiyaga myinshi ihuha hirya no hino ku isi. Iyo mihengeri ishobora gushushanya ibibazo by’ubukungu bugeze aharindimuka ku bari mu bihugu by’i Burayi. Iyo miyaga irashushanya ubukene burenze urugero bwa benshi muri Afrika. Iyo miyaga kandi ishobora gushushanya abareganiwe n’akarengane hirya no hino ku isi.

Abo bose uyu munsi YEZU ashaka kubahumuriza agira ati: “Nimuhumure ndi hafi yanyu. Mwigira ubwoba ntaho nagiye. Nimukomere mwubure amaso muyerekeze ku ijuru. Ni ho haturuka umutekano wuzuye. Ni jye uzabaha imbaraga zo guhangana n’ubukana bw’ab’isi”.

Buri munsi, mu mushyikirano tugirana na YEZU KRISTU atubwira n’andi magambo menshi yo kudukomeza. Ibyo atubwira byose bigamije kudufasha guhugukira kuvoma umukiro n’ibyishimo mu Ijambo rye. Buri wese muri twe akwiye kwibaza niba yifitemo ako kuka gatuma akomeza kwizera ko ubwo YEZU ari muzima ashoboye kumukingurira icyanzu azanyuramo yinjira mu bugingo buhoraho. Uwifitemo uko kwizera gukomeye, ni we uzahangara amakuba yose ashobora guhura na yo muri iyi si irangwa n’umwijima. Mu gihe mu isi umwijima ubuditse, umucyo utangaje, umurikira umwigishwa wa YEZU agakomeza inzira ye igana ijuru.

Nta handi haboneka isoko y’uwo mucyo. Ni mu IJAMBO ry’Imana ryamamazwa buri munsi. Kwamamaza Ijambo ry’Imana bifite umwanya w’ibanze mu buzima bwa Kiliziya. Abashinzwe uwo murimo ku buryo bw’umwihariko, ni intumwa za YEZU KRISTU. Uko abantu bashakaga kwifatanya na zo mu gukurikira YEZU bagendaga biyongera, ni ko n’imirimo inyuranye mu ikoraniro yiyongeraga. Bityo intumwa zamaraga igihe kinini mu bibazo byo kubitaho, kubagaburira n’ibindi bijyanye n’imirimo inyuranye mu ikoraniro. Zageze aho zibona umwanya wo kuzirikana Ijambo ry’Imana warabuze. Ni bwo zigize zit: “Ntibikwiye ko tureka ijambo ry’Imana ngo tujye mu byo kugabura”.

N’uyu munsi Kiliziya ntishobora kwegukira gusa amajyambere y’umubiri. Ni ngombwa ko abayiyobora bashyira imbere mu buzima bwabo kuzirikana Ijambo ry’Imana no gusenga. Abantu ntibakeneye gusa kurya no kunywa. Hari benshi badafite ikibazo cy’ubukungu ariko bihebye rwose. Icyo bakeneye ni ukubegereza YEZU KRISTU we uhumuriza byuzuye. Kuva mu ikubitiro, Kiliziya ya YEZU KRISTU yitabiriye iby’amajyambere ya muntu: amavuriro, amashuri n’ibindi n’ubwo muri iki gihe hari abatabizi bavuga ko Kiliziya nta cyo yakoze. Na n’ubu Kiliziya ntiyigeze itezuka mu guharanira amajyambere yuzuye ya roho n’ay’umubiri.

Intumwa zatoye bariya bagabo barindwi ngo bunganire mu bikorwa by’urukundo. Zatangije zityo kugaragaza ko mu ikoraniro ry’abemera KRISTU, buri wese ashobora kugira umurimo akora, apfa kuwukora yumvira Roho Mutagatifu mu bwiyoroshye no mu bwicishebugufi arebera iteka kuri YEZU KRISTU.

Muvandimwe wazirikanye amasomo ya none, witeguye gukora iki kugira ngo utange umuganda wawe mu kubaka ingoma ya KRISTU muri iki gihe? Niba usanzwe uyifitiye ishyaka, sabagizwa n’ibyishimo ushimire Imana. Wowe uremerewe, ibibazo urimo ntibikwibagize ko YEZU KRISTU aguhagaze iruhande akubwira ati: “Humura ndi kumwe nawe, wigira ubwoba”. Ihate inzira y’Ijambo ry’Imana n’isengesho. Uzaronka imbaraga zo gutsinda isi. Niba uri mu nzira yo kwiyegurira Imana ihatire by’umwihariko kuzirikana Ijambo ry’Imana buri munsi. Ihatire kunga ubumwe na YEZU KRISTU mu isengesho. Uzashobora guhumuriza abihebye ubahuza na YEZU WATSINZE URUPFU AKAZUKA.

BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE.

YEZU ASINGIZWE. 

Padiri Sipriyani BIZIMANA