Nimungane mwese abarushye n’abaremerewe

KU WA KANE W’ICYUMWERU CYA 15 GISANZWE B,

19 NYAKANGA 2012:

AMASOMO:

1º. Iz 26,7-9. 12.16-19

2º.Mt 11, 28-30

NIMUNGANE MWESE ABARUSHYE N’ABAREMEREWE

Amasomo yose y’uyu munsi agamije kutugarurira icyizere. Cyane cyane abantu bumva baremerewe, ababuze aho berekera kubera ibibazo by’urudubi barimo, Nyagasani agamije kubabwiriza kumwizera by’ukuri. Mu nyigisho y’umuhanuzi Izayi turabonamo amizero y’ubuzima muri Nyagasani. Inyigisho ye igera no hirya y’urupfu. Ab’Uhoraho bapfuye, bazongera kubaho. Abari mu mukungugu bazakanguka basabwe n’ibyishimo. Mu murongo w’uko kwemera, nta kintu na kimwe cyagombye kutudurumbanya kuko turi abagenerwamurage b’Uhoraho kuva isi yaremwa. Kutabimenya, ni ko gusambira ahatarangwa Umukiro. Ayo mizero yose yo mu Isezerano rya Kera aruzuye rwose mu Isezerano Rishya muri YEZU KRISTU Umwami wacu. Nta handi tuzahungira. Nta handi tuzabona amahoro. Ni muri YEZU KRISTU Umwami w’amahoro.

Nta hantu handi dushobora guhungira imiruho ku isi. Benshi bihebye bahora baganya bavuga ngo: “Kuba ku isi ni ukubonabona”. Nta kundi twabigenza. Ni uko bimeze kubera ko isi yinjiwemo n’ingaruka z’icyaha cy’inkomoko nk’uko twakunze kubivuga. YEZU yaje kudukiza. Kudukiza, si ukudukura ku isi nk’uko abivuga mu Ivanjili yanditswe na Yohani umutwe wa 17. Kudukiza ni ukuduha imbaraga zo kuba ku isi mu mibabaro yaho tutitandukanyije na Soko y’ubuzima n’ubutungane bwose. Ni benshi bitotomba ndetse bagatandukana n’Imana bitewe n’imibabaro yo ku isi badashoboye kwihanganira. Ntitwakwibagirwa n’imbaraga za Nyakibi zituvangira zitubuza guhamya ibirindiro muri Nyagasani Umukiza wacu. Imibabaro n’imiruho duhura na byo, bituma twijujuta dukeka ko ari Imana Data Ushoborabyose wabiduteje. Ibyo si byo kuko adashobora kutugirira nabi. Turi abana be yifuriza amahoro muri we. N’iyo twitandukanyije na we bitewe no kurembuzwa na Sebyaha, ntadutererana, ahubwo akomeza kudutegerezanya icyizere cy’uko tuzashyira tukinyugushura inzara za Sekibi. Ese umuntu ashobora kwigobotora ibimuremereye ku giti cye?

Ntibishoboka. Mu mateka ya Kiliziya, habayeho inyigisho z’ubuyobe zemezaga ko umuntu ashobora kugera ku butungane ku mbaraga ze. Ibyo byari ukwibeshya. Nta muntu n’umwe uvukana kamere y’abamalayika. Umubiri we ni umunyantege nke. Ku mubiri no ku mutima, afite intege nke. Ibyo birumvikana. Bikira Mariya ni we wenyine warinzwe inenge zose kuko yategurirwaga kuba Nyina w’Imana YEZU KRISTU. Inyigisho igororotse, ni iyemeza ko umuntu ashobora gutsinda ibimurushya afashijwe n’Ingabire y’Imana. Imbaraga za muntu zifatanya n’ingabire y’Uhoraho, muntu agatsinda kakahava. Iyo ngabire ishyikirwa n’uwemeye guca bugufi akareka inzira ze za runturuntu agatakambira Umubyeyi we wo mu ijuru. Ni uwemera gupfukamira mu bwiyoroshye YEZU KRISTU. Ni uwiyumvisha ko inzira y’Umusaraba wa KRISTU ari yo dushobora gutsindiramo imisaraba yacu. Bityo rero, abarushye n’abaremerewe n’imitwaro, ntibashobora kuruhuka no koroherwa bategereye YEZU KRISTU ubaruhura. Ivanjili ivuga Ukuri, YEZU ni we KARUHURA. YEZU ni byose k’umufite, urushye wese ni we agana, izina twamuhaye ni ryiza…YEZU ni we Karuhura…Uko ni ko tujya turirimba kandi ibyo turirimba ni isengesho riducengezamo Ukuri kw’amabanga ya KRISTU adutagatifuza.

Uzashaka kwikorera imitwaro ye wenyine adasaba imbaraga YEZU, imisaraba ye izikuba kabiri kandi irusheho kumuremerera no kumurembya. Ingero z’abaremerewe ni nyinshi. Iyo baremerewe bari kumwe na YEZU, ntibaheranwa. Imfubyi idafite amahirwe yo kumenya YEZU iba imfubyi kabiri. Umupfakazi utunze ubumwe na YEZU asa n’uwapfakaye kabiri. Uwarenganyijwe udafite intege zo kwizera YEZU, imibabaro ye yikuba kabiri.

Dusabire abantu bose bareganiwe n’amage menshi. Abari mu kangaratete bahumurizwe n’Impuhwe za YEZU KRISTU we ugira umutima ugwa neza kandi woroshya. Duhore twisabira kandi dusabirana kugira ngo igihe tuzagomba guheka imisaraba tuzagire imbaraga z’umutima zituma twerekeza amaso kuri YEZU KRISTU we wenyine ushobora kuturokora.

BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE

YEZU KRISTRU AKUZWE ITEKA MU MITIMA YACU.

Padiri Sipriyani BIZIMANA