Nimudahinduka ngo mumere nk’abana, ntabwo muzinjira mu Ngoma y’ijuru

KU WA KABIRI W’ICYUMWERU CYA 19 GISANZWE-B

Ku ya 14 Kanama 2012

AMASOMO: Ezekiyeli 2, 8-10 ; 3, 1-4 Zaburi 119 (118); Matayo 18, 1-5.10.12-14

Inyigisho yateguwe na Padiri Jérémie Habyarimana

‹‹NIMUDAHINDUKA NGO MUMERE NK’ABANA, NTA BWO MUZINJIRA MU NGOMA Y’IJURU ››

Kuri uyu munsi Yezu Kristu aramara amatsiko y’abigishwa be ku byerekeranya n’ubukuru mu Ijuru. Kuko Yezu yari yaraberuriye ko nta wundi wigeze abona Ijuru usibye we ubwe wamanutseyo aza ku isi. Abigishwa rero bifuje kumenya umukuru mu Ijuru uwo ari we. Bari ahari bategereje ko agiye kubabwira Eliya, Yohani Batista, Yozefu, Musa, Aburahamu cyangwa undi muntu wagaragayeho ibikorwa by’impangare hano ku isi. None ubu akaba yicaye ku ntebe isumba izindi no mu Ijuru. Yezu ariko yarabatunguye ahamagara umwana muto aba ari we abereka.

Ubundi mu muco wa kiyahudi, kimwe no mu yindi mico y’isi yose muri rusange, kandi kugeza na n’uyu munsi, umwana ni umuntu uciye bugufi y’abandi. Uwo bise umwana ni uko baba bamusuzuguye. Utekereza rwana, ni uko aba atekereza nabi. Ukora rwana, ni uko aba atazi ibyo akora. Yezu utayobewe ibyo byose, arahamagara umwana, amushyire hagati y’ikoraniro ry’abantu. Na byo ubwabyo biratangaje, aho abagabo bateraniye bakikiza undi mugabo. Ntibakikiza umwana. Yezu rero yashyize hagati umwana muto aramubereka. Arangije aberurira ko nibadahinduka ngo bamere nk’abana batazinjira mu Ngoma y’Ijuru. Maze Yezu arabihanangiriza cyane ku byerekeranye no gusuzugura abana bato. Ababwira akomeje ko uwakiriye umwana muto ari we aba yakiriye. Kandi ko umwakiriye aba yakiriye Se wamutumye.Yezu yakomeje abihanangiriye ko bagomba kwirinda gusuzugura abo batoya. Kuko uko utaruye intama ye yari yazimiye yizihirwa. Ni nako Data Uhoraho atifuza bibaho ko hagira umwe muri abo bato uzimira.

Yezu Kristu wapfuye akazuka aje none rero kutwinjiza mu ibanga ry’ubwiyoroshye n’ubwicishe bugufi dukurikije urugero rw’abana bato kugira ngo tugere ku mukiro yatuzaniye. Koko rero iyo Yezu aduha abana batoya ho urugero ni uko azi neza ko kimwe mu by’ingenzi bibangamiye ubutungane bwacu ari ubwirasi. Ubwirasi buturimo twebwe ubwacu butuma twisuzugura tugasuzugura n’ibyo Nyagasani yadushyizemo. N’ubwirasi buduturukamo butuma duhinyura Yezu Kristu n’Ijambo rye, cyangwa tugahinyura abantu bose tubona ko nta cyo bavuze. Urugendo Yezu adusaba none gukora rugizwe n’intambwe ebyiri z’ingenzi. Hari uguhinduka nk’abana bato twebwe ubwacu. Hakaba no kwakira abana bato tubafasha mu nzira y’umukiro w’iteka.

Guhinduka nk’umwana muto si ugusubira gukambakamba. Si ugusubira mu nda ngo umuntu avuke bundi bushya nk’uko Nikodemu yabibazaga Yezu (Yh 3,1-21). Ahubwo ni uguhindura kamere yacu inangiye maze tukigiramo imigenzo y’ubutagatifu ikomoka mu Ivanjiri. Koko rero umugenzo mwiza wose w’Ivanjiri twafata dushobora kuwubonera urugero rwose mu bana bato bitewe n’ikigero iki n’iki bagezemo. Nk’Ukwemera n’ ukwizera : twitegereze uburyo umwana afitiye ababyeyi be ukwemera n’ukwizera. Iyo ari mu mugongo wa nyina aba yumva nta gishobora kumukoraho kuko ahetswe rwose n’igihangange! Umwana ntacyo ahisha nyina. Ari intege nke ze, ari imbaraga byose nyina arabizi. Umwana uri muri icyo kigero cyo kwizera ababyeyi be yatumurikira mu kwemera kwacu. Maze igihe tubwira Yezu ko tumwemera kandi tumwizera tukitwara nk’abana imbere ye. Naho ku rukundo; hari ikigero umwana ageramo agasekera abantu bose. Ni igisekeramwanzi. Umukristu na we ntashobora kugera ku butungane nyabwo igihe atemeye kuba igisekeramwanzi. Kuko umukristu yangwa na benshi. Ariko we nta muntu n’umwe yanga. Tuvuge se no ku kinyoma cyokamye inyokomuntu? Bimwe mu biranga abana ni ukuvuga ibintu uko biri mu mitekerereze yabo. Tuvuge se ibyo kutiyakira uko umuntu yaremwe bibyara agasuzuguro isi ya none ifitiye umuremyi na yo yishyiriraho akayo yihindura ukundi? Ubukene bw’iwabo, ubwoko bwabo, ibara ryabo, ururimi…ibyo byose ntacyo bivuze ku mwana. Aho yavukiye, uko ateye, ibyo afite abandi badafite ku mubiri, cyangwa ibyo abuze abandi bafite…byose ni kimwe imbere ye. Umukristu na we ushaka Ingoma y’ Ijuru, yagombye kuyishakashaka aho guhirimbanira ubwiza bwe, ubwoko bwe, ubukire…Kuko ibyo byose birahita. Ariko abakunda Yezu Kristu bazabaho iteka (Mk 8,34-38).

Naho uburyo twitwara imbere y’abana n’abaciye bugufi. Yewe Ijambo rya Yezu ni ukuri pe! Uko umuntu asabikwa n’ibyaha ni n’ako agenda arushaho kwishyira ejuru no gusuzugura abandi. Uko umuntu yegera Yezu Kristu ni ko arushaho kumva ko ntacyo ari cyo. Maze akubaha abandi bose atitaye ku byo batunze cyangwa imyanya, imyaka cyangwa imyaku bafite muri iyi si. Kuko azi neza ko amaraso yabacunguye ari amwe. Mbwira abo mubana nzakubwira uko ubanye na Yezu. Gusa iyo umuntu yiterera hejuru ahari yiyibagiza icyo ari cyo ko ari igitaka kandi azagisubiramo (Sir 10, 9-11). Hari n’abibwira ko kuba bakoze mu nombe cyangwa mu ngwa bibaha agaciro kurusha abakoze mu makoro cyangwa mu ibumba ryo mu gishanga. Byose si urwondo. Agaciro k’umuntu ni Kristu Yezu (Fil 3, 7-11). Kandi udafite Kristu Yezu amenye ko ari we wataye agaciro nyako. Nguwo uwo twagombye guharanira gusa na we aho gusiganwa duhindura impu zacu cyangwa imisatsi ngo ahaha abasa kuriya ni bo baremetse neza. Nta rubanza umunyabyaha urimo kuvuga ibi acira abandi kandi na we ategereje urwe rukaze. Ariko nkeka ko Umuremyi ababazwa n’abanze ibyo yabahaye ku buntu bakajya kugura ibibahenze. Nk’uko ashengurwa n’ishavu abonye abasuzugurira abandi uko yabaremye. Se ko umenya rizinjira bake? Rirafunganye rero ( Mt 7,13-14). Ariko ntubyitwaze ngo wiherere hanze. Kuko n’ubwo rifunganye rirafunguye ntirifunze nk’uko hari uwigeze kubyigisha. Emera rero uhinduke umwana muto kugira ngo ushobore kwinjira muri uwo muryango ugana ubugingo buhoraho.

Data Uhoraho akunda cyane abo batoya. Ntashaka rwose ko harin’umwe uzimira. Nyamara se abo twajimije bangana iki? Abo twigishije kubeshya ngo bace akenge ni benshi. Abo twigishije kwitwara nk’abantu bakuru tubakoresha ibya mfura mbi bangana iki? Abo twajyanye kubegurira Sekibi mu bapfumu, mu batega, kwa Ryangombe, Nyabingi cyangwa abarungi (abarangi) bangana iki? Abo twayobereje aho twayobotse twitwaje ngo bagomba kuba mu idini turimo kandi natwe ntacyo ritumariye bangana iki? Abo twabindikiranye bagitangira kuva mu byaha tukabarohayo ubutazongera kubibyukamo bangana iki? Hahirwa umwere w’ayo maraso y’abatoya. Hahirwa kandi uwemera guhinduka no gusaba imbabazi Kristu n’abo yahemukiye.

Umubyeyi Bikira Mariya we rugero rw’ubwicishe bugufi n’ubwiyoroshye nadufashe none gutsinda ubwirasi. Maze twakire Yezu Kristu uje kuduha ikuzo nyaryo dukesha umusaraba we. Ayandi makuzo y’amanjwe tuyafashe hasi. Maze dukurize Yezu Kristu wapfuye akazuka mu buzima bwacu bwa none n’ubw’iteka ryose. Singizwa Yezu Kristu wapfuye ukazuka.