Nimwakire Roho Mutagatifu. Abo muzakiza ibyaha bazabikizwa

 UMUNSI MUKURU W’IMPUHWE ZA NYAGASANI

Icyumweru cya 2 cya Pasika, Umwaka B, ku wa 15 Mata 2012.

AMASOMO:

Intu 4,32-35; Zab.118 (117); 1Yh 5,1-6; Yh 20,19-31.


‹NIMWAKIRE ROHO MUTAGATIFU. ABO MUZAKIZA IBYAHA BAZABIKIZWA, ABO MUTAZABIKIZA BAZABIGUMANA.›

Yezu Kristu wazutse mu bapfuye abonekera abigishwa be kuri uyu Munsi wa Pasika, abasanze aho bari bifungiraniye kubera ubwoba bwo gutinya abayahudi. Nta mugayo kandi ubwoba bwabo bwari bufite ishingiro. None se ntibari biboneye urupfu rubi bishe Sebuja na Nyagasani? Kandi Yezu yari yarababwiye ko nta mugaragu usumba Sebuja . Ko ibyo bamukoreye na bo bazabibakorera (Yh 15,18). Nk’abantu rero baciye akenge nyamara ariko bakunze Yezu wishwe, babaye bikingiranye ngo barebe uko byagenda. Yezu Kristu wazutse abasanze aho bihindiye bahungabanyijwe n’urupfu rwe, maze abaha amahoro bakesha Izuka rye. Ntabaha amahoro gusa ariko. Arabagira n’abagabuzi bayo. Arabaha na bo ububasha bwe bwo gutanga Amahoro. Arabatuma nk’uko Se yamutumye kandi abibahere ububasha.

Koko rero, Yezu Kristu wapfuye akazuka uyu munsi araha abigishwa be ubutumwa bwo gutanga Amahoro. Kuko Yezu Kristu azi neza ko ikibuza abantu amahoro ari icyaha. Ububasha bwo gukiza abantu ibyaha ni n’ubwo gutanga Amahoro. Kandi ayo mahoro ni Kristu Yezu ubwe mu buzima bw’uwatuwe umutwaro w’ibyaha (Efezi 2,14). Ububasha bwo gukiza abantu ibyaha ni ububasha butanga amahoro. Busenya icyaha n’inkeke zacyo ku mutima maze bukahubaka amahoro( mu mutima). Nuko ufite ayo mahoro akabigaragazanya ibyishimo n’urukundo bimuranga mu bandi. Kubera ko batari bamutereranye mu gihe cy’amahina, abigishwa babonye Nyagasani barikanga. Nyamara ntazanywe no kubacyurira. Azanywe no kubakiza. Amaze kubabwira ati ‹nimugire amahoro› mbese ni nko kubabwira ati ‹mbagiriye impuhwe,ndabababariye›, abigishwa basabwe n’ibyishimo. Yezu amaze kubona ibinezaneza kubabarirwa bizanira bene muntu ni bwo yabwiraga abigishwa be ati‹nimwakire Roho Mutagatifu. Abo muzakiza ibyaha bazabikizwa, abo mutazabikiza bazabigumana.› Nkaho yakababwiye ko Impuhwe bagiriwe na bo ubu bagiye kuzibera abagabuzi. Bityo abazahura na bo bose bakakira izo mpuhwe bakazahorana amahoro kandi buzuye ibyishimo ubuziraherezo.

Kuri uyu Munsi rero, kuri iyi Pasika, Yezu Kristu wapfuye akazuka aremye Isakaramentu ry’Impuhwe ze. Aremye Isakaramentu rya Penetensiya. Abo ahaye kuritanga ni abigishwa yatoye bamuri hafi, bemeye gusiga byose na bose ngo abe ariwe baberaho gusa. Ni Abepiskopi n’abafasha babo abapadiri. Ntibazadukirisha ubwenge bwabo cyangwa ubushishozi bwabo.Si ubutungane bwabo buzadukiza. Bazadukirisha ububasha bwa Roho Mutagatifu.Kubera Impuhwe za Nyagasani z’igisagirane, no mu gihe bazaba bakoze ibyaha bikabije ntibishobora na rimwe kubuza Impuhwe za Nyagasani kudusesekaraho mu gihe twebwe tuzaba twiyemeje kwisubiraho no guhinduka tubikuye ku mutima.

Bikira Mariya Nyirimpuhwe , tumwiyambaze Kuri uyu Munsi maze adufashe kwemera kubabarirwa n’Imana Data muri Yezu Kristu wapfuye akazuka. Twakire Impuhwe tugirirwa muri Penetensiya. Maze tubabarire abandi nk’uko twababariwe muri Kiriziya Gatorika.

 

Padiri Jérémie Habyarimana