Nimwishimire ko amazina yanyu yanditse mu ijuru

Ku wa gatandatu w’icyumweru cya 26 B gisanzwe,

06 Ukwakira 2012 

AMASOMO: 1º.Yob 42, 1-17

2º.Lk 10, 17-24

Inyigisho ya Padiri Cyprien BIZIMANA 

Nimwishimire ko amazina yanyu yanditse mu ijuru 

YEZU KRISTU ashaka kutubwira ikintu kigomba kudushimisha kurusha ibindi. Dukora neza tukanezerwa. Tuvuga ubutumwa, twabona abantu batwubashye tukizihirwa. Dushakisha akenshi ibyo twita ama-succès. Ibyo bisobanura ishema dushakisha muri iyi si iyo twihahata ngo dukore neza ibyo dushinzwe. Umuntu wese wagize iryo hirwe ryo kwitwa umukristu ahora ashaka kugaragara neza mu maso y’abandi. Kubaho neza, kuvugwa neza, kwirinda kugawa…ibyo byose tubikesha ubudahemuka twihatira kugira mu byo dushinzwe. Uko kwizihirwa na ko kwigaragaje mu butumwa intumwa za YEZU zakoze. Zahindukiye zishimiye kumutangariza ibyo zari zabonye: “Mwigisha, na roho mbi ziratwumvira kubera izina ryawe”. Kuki YEZU yahise azibwira ko icyo atari cyo gikwiye gushimisha by’ibanze? Kuki natwe atubwiriramo ko tutagomba kumva ko itungana ry’ubutumwa n’imirimo yacu atari ryo rikwiye kudushishikaza ku mwanya wa mbere? 

Icyo YEZU KRISTU agamije, si ukuduca intege mu murava ugomba kuranga ubutumwa dushinzwe. Icyo ashishikariza buri wese, ni ugutunganya roho ye kugira ngo izinjire mu ijuru. Ijuru tuzaritaha tutabikesha ibyo twakoreye abandi turibamenyesha. Aha tuhumve neza kuko rwose, muri iyi nyigisho, ngamije gusobanura mu izina rya YEZU ko umuntu ajya mu ijuru bitewe n’urukundo ruzima yagaragarije Imana Data Ushoborabyose, urukundo rutuma yishimira mu mutima we kubana na YEZU KRISTU aho ari hose yihatira kuyoborwa na Roho Mutagatifu. Twibuke ko YEZU ajya atubwira ko abavuga ngo “Nyagasani Nyagasani” atari bo bazinjira mu ijuru. Twibuke na none ko YEZU avuga ko ku munsi w’imperuka hari abazirata bamubwira ngo “twaririye kandi tunywera imbere yawe, ndetse wigishirije no mu materaniro yacu”. We rero azavuga ko atabazi. Ibi byose biratwumvisha ko kujya mu ijuru biterwa n’urukundo dufitiye Nyir’ijuru. Ibitangaza dushobora gukora mu izina rye, ubwabyo ntibihagije kugira ngo twinjire mu ijuru. Si ibikorwa bizatujyanayo byonyine. Gukora ibikorwa by’iyogezabutumwa neza, bikiza roho nyinshi. Ariko kubikora nta rukundo rwa YEZU KRISTU, bishobora gukiza roho zimwe no kuroha izindi! Ibyo bisa n’aho bitangaje ariko ni ukuri. None se YEZU aba akina iyo atubwira ko uwagushije abandi mu cyaha, ikiruta ari uko yarohwa mu nyanja? 

Bityo rero, igikwiye gushimisha buri wese muri twe, kuva ku waraye abatijwe kugera kuri Papa, ni ukwigiramo urukundo ruzima rwa YEZU KRISTU n’iby’ijuru byose; ni uguhora turwana urugamba rw’ubutagatifu mu izina rya YEZU; ni uguhora tumutakambira tumusaba imbabazi tubikuye ku mutima; ni ugukurikiza urugero rwiza rw’ubuyoboke tubona mu bantu babayeho bageragezwa n’ibyago ariko bakirinda gutandukana na Data Ushoborabyose nk’uko twashoje igitabo cya YOBU tubyiyumvira. Iyo ni yo nzira yo kwandika amazina yacu mu ijuru. Cyakora, iyi nyigisho ntigire uwo ihahamura: YEZU KRISTU agira impuhwe nyinshi: hari abemererwa kuba muri Purugatori bakazarangirizamo isukurwa birengagije bakiri ku isi. Tumenye ko ubwo na bwo ari ububabare, maze mu butumwa bwacu twihatire gukiza roho z’abo dushinzwe tutibagiwe kwita ku zacu. 

Muri uku kwezi kwa Rozari, tuzihatire kwisunga BIKIRA MARIYA by’umwihariko adufashe gutsinda ibitugora byose, duharanire ijuru nta kwikereza mu bidafite shinge byo muri iyi si. 

UWO MUHIRE BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE

YEZU KRISTU ASINGIZWE MU BUZIMA BWACU BWOSE.