Ku wa kabiri w’icyumweru cya 21 B gisanzwe
Ku ya 28 Kanama 2012
AMASOMO: 2 Tesaloniki 2, 1-3a.17; Zaburi 96(95), 10-13;
Matayo 23, 23-26
Inyigisho yateguwe na Padiri Jérémie Habyarimana
NIMWIYIMBIRE MWE MUSUKURA INYUMA GUSA, NAHO IMBERE HUZUYE UBWAMBUZI N’INGESO MBI
Uyu munsi Yezu arabwira Abafarizayi n’abigishamategeko Ijambo ribafasha kwisuzuma kugira ngo babe intungane nyazo imbere y’Uhoraho. Arabereka ko bo baharanira gusukura inyuma, ari ibikoresho ari na bo ubwabo maze bakirengagiza imbere kuko hatabonwa n’abantu. Bityo mu gukora gutyo uburyarya bwabo bukabahama. Kuko bashaka kwiyerekana neza imbere y’abantu, batitaye kuri Uhoraho ufite ububasha bwo kureba mu mutima. Batanga icya cumi cy’ibyo batunze. Ariko bakirengagiza ubutabera, imbabazi no kutaryarya. Muri makeye baharanira kurangiza inshingano zabo neza mu byo abantu bashobora kubona. Ariko mu ibanga ry’Uhoraho n’iry’umutima wabo bagakomeza kuba abagomeramana. Niyo mpamvu Yezu Kristu ababurira agira ati ‹‹nimwiyimbire, bigishamategeko n’Abafarizayi b’indyarya, mwe musukura inkongoro n’imbehe inyuma gusa, naho imbere huzuye ubwambuzi n’ingeso mbi.››
Yezu Kristu Nyirimpuhwe aradusanze none natwe ngo adufashe kwikosora. Aradusanze natwe kimwe na bariya bafarizayi kugira ngo adufashe gusohoka mu mwijima twihishamo duhemuka. Aje adusanga kugira ngo yirukane mu mitima yacu ubwambuzi n’ingeso mbi. Aje adusanga kiugira ngo adufashe guharanira ubutabera, imbabazi no kutaryarya. Yezu Kristu wapfuye akazuka aje adusanga ngo adufashe kwitwara ku buryo bushimwa koko n’Imana Data mbere na mbere. Kabone naho byaba biri bugawe n’abantu. Yezu Kristu wapfuye akazuka aje adusanga kugira ngo adufashe kwita ku bifite agaciro nyako kandi gahoraho iteka. Yezu Kristu wapfuye akazuka aje adusanga kugira ngo atwigishe kurimba nyako kudufasha gusukura roho yacu aho kwita ku mubiri wonyine.
Koko rero akenshi iyo urebye usanga turi abacakara b’amaso n’amagambo y’abantu. Aho kugira ngo tube abigenge muri Yezu Kristu (Yh 8,31-32). Akenshi icyo duharanira ni ukugira ngo abantu batatureba nabi; ni ukugira ngo abantu batatuvuga nabi. Bityo noneho bakatureba neza, bakatuvuga neza, tukagira incuti nyinshi mu isi. Uko nyine ni ko Abafarizayi bakoraga. None se iyo umuntu akoze nabi dutinyira iki kumukosora? Iyo ibi n’ibi bigenda nabi mu kwemera kwacu, mu miyoborere ya Paruwasi cyangwa y’urundi rwego rwa Kiliziya, kuki dutinya kuvugisha ukuri ngo tugorore vuba ibitagenda mu mu rugo, mu muryangoremezo, santarali, paruwasi, Diyosezi? Impamvu nyine ni uko turi abacakara b’amaso n’imvugo y’abantu. Dutinya ko batubwira nabi. Dutinya ko batureba nabi n’ingaruka zabyo zose. Muri makeya ntituba dushaka kwitera ibibazo cyangwa kugira uwo ari we wese twiteranya na we. Ariko ibindi Kiliziya idusaba tuzajya tubikora. Ugasanga rimwe na rimwe turatekereza tuti ‹‹ gutanga ituro, kubaha igihe cyanjye nsenga cyangwa ndirimba muri Korali, ituro ryo kubaka ibi n’ibi cyangwa ryo gutegura umunsi mukuru uyu n’uyu, ibyo nzabikora rwose. Naho ibyo kugira inama nziza Padiri Mukuru, cyangwa umuyobozi wa santarali. Ntabyo nzakora. Reka azakomeze abyice azabyibarizwa na Yezu. Sindi umujyanama we. Sindi n’umucamanza we. Hato atazantukira mu ruhame cyangwa akantukira umugore. Singiye kwiteranya n’umunyarwanda.›› Igihe dutekereza dutyo, Yezu Kristu uyu munsi adusanze atubwira ati ‹‹ nimwiyimbire, mwe mutanga igice cya cumi cy’isogi, n’icy’imbwija, n’icy’inyabutongo, mwirenganyije ingingo zikomeye z’amategeko: ubutabera, imbabazi, no kutaryarya. Ngibyo ibyo mwagombaga gutunganya mutirengagije n’ibindi.››
Bikira Mariya, Mama wa Yezu Kristu n’uwacu nadufashe none kwemera gukosorwa na Kristu Yezu wapfuye akazuka. Maze adukize none ingeso mbi n’uburyarya byatumunze. Dore ko ibyo byombi bidasigana. Bityo twakire Ubutabera, Imbabazi n’Ukuri biherekejwe n’imigenzo myiza yose ishingiye ku Ivanjiri ya Kristu. Nuko tuzahore dusingiza uwadupfiriye akazukira kudukiza nyuma yo gutandukana burundu n’ibyaduteranyaga na we. We wadutsindiye icyaha n’urupfu. Akatubera ibyishimo nyabyo. Nasingirizwe muri twese iteka ryose.
Singizwa Yezu Kristu wapfuye ukazuka.